Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Aba-Rayons besheje umuhigo bari bamaranye ukwezi kurenga

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Kapiteni wayo, Muhire Kevin amasezerano y’imyaka ibiri, ku bufatanye bw’abafana bayo bari bamaze iminsi bakusanya abarirwa muri miliyoni 40 z’Amafaranga y’u Rwanda zo kumwigurira.

Taliki 18 Kamena 2024 nibwo Gikundiro yatangije gahunda yiswe “Ubururu bwacu, Agaciro kacu” ishyirwaho mu rwego rwo kugira ngo abafana b’iyi kipe bigurire umukinnyi nk’uko bagiye babikora mu bihe bitandukanye.

Icyo gihe, aba bafana basabwe kuzuza miliyoni 40 z’Amafaranga y’u Rwanda zo kugura Kapiteni Muhire Kevin wasoje amasezerano ye bityo bakaba bifuza kuyamwongerera.

Muri iyi gahunda hashyizweho uburyo bwo gutanga amafaranga binyuze kuri Mobile Money, mu minsi ya mbere igikorwa kirihuta cyane dore ko mu minsi itatu ya mbere hari hamaze gukusanywa agera kuri 3,600,000 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Icyakora iki gikorwa cyageze hagati gitangira kugenda gake, gusa kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben yatangaje ko ikipe yamaze gusinyisha Muhire Kevin amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma y’aho izo miliyoni 40 zuzuye. Ni ibyahise byemezwa na Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Abafana ba Rayon Sports bamaze kugira umuco kwigurira umukinnyi buri mwaka kuko niko byagenze kuri Ciza Hussein ubwo yavaga muri Mukura mu 2019 ndetse na Joackiam Ojera baguze mu mwaka ushize w’imikino.

Kevin w’Aba-Rayons arahari kugera mu myaka ibiri iri imbere!
Kapiteni, Muhire Kevin yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 ku bufatanye bw’abafana!

Related posts