Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rubavu: Ukekwa ko ari umujura yuriye igipangu ashaka kurwanya Abapolisi akoresheje icyuma , na bo bahita bamurasa agwa aho.

Mu Karere ka Rubavu , mu Murenge wa Gisenyi wo mu Kagari ka Kivumu , ubwo Abapolisi bari ku burinzi basanze abakekwa kuba ari abajura bari kuniga umuturage bari bateze , umwe muri bo ashaka kubatera icyuma , nabo bahita bamurasa , ahita ahasiga ubuzima.

CIP Mucyo Rukundo , Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Iburengerazuba yabwiye RADIOTV10 dukesha ino nkuru ko uwarashwe yitwa Ishimwe Prince w’ imyaka 18 y’ amavuko. Yavuze ko ibi byabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nzeri 2022 ahagana saa saba z’ ijoro.

CIP Mucyo yavuze ko Abapolisi bari ku burinzi basanze ibisambo biri kuniga umuturage byari byateze , bigahita bikizwa n’ amaguru ndetse n’ uwo bariho bambura akiruka. Avuga ko umwe muri aba bakekwa ko ari abajura , yuriye igipangu agashaka kurwanya Abapolisi akoresheje icyuma , nabo bakitabara bagahita bamurasa.

Umurambo wa Ishimwe Prince , wajyanywe mu buruhukiro bw’ Ibitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma, ubundi ushyikirizwe umuryango we umushyingure.

CP John Bosco Kabera , Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda aherutse kugira inama ‘ ibisambo’ byijanditse mu bujura bwo kwambura abaturage ibyabo ko Polisi itazabyihanganira.

Ifoto yakoreshejwe haruguru igaragaza tumwe mu duce two mu Karere ka Rubavu yakuwe kuri murandasi.

Related posts