Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abatuye muduce twa Goma na Bukavu bagiye kwandikira M23 bayitakambira bayisaba imbabazi. Hari icyo bashinja Leta. Soma witonze!

Hashize amezi agera kuri 2 ibice bitandukanye byo muri Territoire ya Rutshuru bigenzurwa na M23 birimo numujyi muto wa Bunagana unakora kumupaka wa DR Congo ndetse na Uganda. usibye kandi ibi bice yigaruriye, aba barwanyi bamaze iminsi baca amarenga ko bashobora no kwigarurira umujyi wa Goma ndetse bakaba bashobora no kuba bahita banakurikizaho umujyi wa Bukavu nkuko byagiye bitangazwa n’ubuyobozi bw’aba barwanyi ba M23. ibi rero byose nibyo bikomeza gutera abaturage ubwoba ndetse no kwibaza ibibazo byinshi kuri iki kibazo cya M23.

Ubwo rero Gen Sultan Makenga yatangarizaga abanyegoma ko nabo bagiye guhura nakaga kadasanzwe, nibwo haje kwaduka umwuka mubi biturutse kumuyobozi wa Sena waje gutangaza ko ingabo za MONUSCO zakaba zarahagaritse aba barwanyi,bavuga ko umwera uturutse ibukuru ukwira hose, ibi byaje gutuma abaturage bigaragambya ndetse banamagana ingabo za MONUSCO ndetse abasaga 36 baza kugwa muri iyimyigaragambyo ariko nubundi biranga biba ibyubusa.

Hadaciye nakabiri, nibwo inkuru y’incamugongo yaje kugera kubaturage maze bakamenya ko abasirikare ba leta ya Congo FARDC baje gufatwa mpiri n’aba barwanyi mugihe bageragezaga kugaba igitero ngo barebe ko bakwisubiza umujyi wa Rutshuru bikaza kurangira batsinzwe uru rugamba ndetse aba barwanyi bakaza gukomeza kubatsinda arinako babirukana muduce dutandukanye dusatira umujyi wa Goma. ibi byazamuye ubwoba bwinshi mubaturage maze basaba leta kuba yatabara ikohereza ingabo nyinshi maze bikaba byasubiza inyuma aba barwanyi ba M23 kugirango bitazateza ikibazo kubaturage batuye muri utuduce ariko leta irabyumva ntiyagira ikintu nakimwe ibikoraho.

Mugitondo cyejo hashize rero nibwo abaturage batuye muduce twa Goma na Bukavu bagaragaje ko inzira basigaranye yo gukemura iki kibazo cya M23 ari ukubapfukamira bakabatakambira kugirango barebe o byibuza aba barwanyi bagira umutima w’imbabazi maze bakaba basubira inyuma ariko igitangaje nuko aba barwanyi bashobora kutazaha agaciro ubusabe bw’aba baturage cyane ko bagaragaje ko badakeneye ubufasha na bumwe buturuka kuri aba barwanyi ahubwo bakajya babamagana umusubirizo. ayamakuru tukaba tuyakesha ikinyamakuru gomanews24.

Related posts