Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gen Sultan Makenga wa M23 nyuma yo kunyomoza umuryango w’ubumwe bw’iburayi,yatangaje ko M23 igiye guhirika ubutegetsi bwa DRC. soma witonze!

Nyuma y’imirwano yabaye kumunsi wo kuwa2 yatangijwe n’abasirikare ba leta ya Congo ubwo bagabaga igitero kubarwanyi ba M23 ndetse iyimirwano ikaza gusiga abasirikare bagera kuri 6 ba FARDC bahasize ubuzima, byavuzweko M23 yaba yarateye ibisasu bigera kuri 2 nkana ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Parike ya Virunga. wakwibaza uti ninde waba uri gushinja aba barwanyi ko barashe ibi bisasu kandi atarigeze ababona? komeza usome inkuru.

Nkuko tubikesha bbc.com, yatangaje ko ubwo imirwano yabaga hagati y’inyeshyamba za M23 ndetse n’abasirikare ba leta FARDC, hari ibisasu bigera kuri 2 byaje kuraswa aharikubakwa uru rugomero. ariko nkuko umuryango w’ubumwe bw’uburayi wabishinje abarwanyi ba M23 ukavugako babibwiwe n’abaturage, aba barwanyi ba M23 bagaragaje ko ikibarangaje imbere atari ugusenya ibikorwa rusange ahubwo ikibatera kurwana ari uguharanira uburenganzira bwabo nk’abene gihugu.

Uretse kuba kandi aba barwanyi ba M23 batangaza ibi byose, aba barwanyi kandi batangaza ko nabo ubwabo bagize uruhare mukubaka uru urgomero rero batatinyuka gusenya ibyo bubatse mugihe babitayeho imbaraga zabo. uyumuryango kandi w’ubumwe bw’uburayi wasabye aba barwanyi kuba barekura ibice byose bafashe bakamanika amaboko, ariko aba barwanyi mugusubiza iki kibazo basubije ko ahubwo kurubu bamaze guhindura ibitekerezo kubyerekeye iyintambara ahubwo bakaba bagiye gutangira guhatana nuko bakuraho ubutegetsi bwa perezida Felix Antoine Tshisekedi.

Ayamakuru yababaje cyane abantu benshi ndetse akaba yanditswe n’ibitangazamakuru bitandukanye byahariya muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo, ariko nanone abatavuga rumwe na Leta bakemeza ko niyo byaba yaba ari amakosa ya Perezida ngo kuko iki kibazo yarakijenjekeye cyane bituma aba barwanyi bamufatana uduce twinshi dutandukanye.uyumuryango w’ubumwe bw’uburayi wababajwe cyane nabino bisasu ndetse unababazwa n’igisubizo aba barwanyi basubije kuko batangaje ko ibyo abaturage bavuze ntashingiro bifite ngo kuko mugihe imirwano iri kuba abaturage baba bihishe.

Related posts