Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma yokumvako ingabo zuburundi zageze kubutaka bwa DRCongo, M23 yakajije umurego kurubu imaze gufata akandi Gace. Soma amakuru agezweho!

Nyuma yuko leta y’uburundi yiyemeje kohereza ingabo muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kugirango zifashe ingabo zakino gihugu FARDC muguhangana na M23, abarwanyi ba M23 batangarije izi ngabo kuza zikandangira ngo kuko urugamba bariho baruzi ndetse barwiteguye kurusha ikindi gihe cyose bigeze kwitegura. aba basirikare rero nabo bahisemo kwifashisha ingabo za FARDC,MAIMAI,FDLR ndetse na NTATURA kugirango bagabe igitero simusiga kuri M23.

Ubwo ikigitero cyagabwaga, abarwanyi ba M23 ntabwo bigeze bacibwa intege nibyo kuko nabo bahise basubiza akokanya ndets ebabasha no kunesha izingabo zose zari zagabye igitero kubirindiro bya M23 Biherereye Rutshuru maze bituma M23 yongera kwigarurira utundi ducearitwo Matebe,Rubare na Bugani duherereye mubirometero 9 uturutse Rutshuru. ibi kandi birigukomeza kwerekana ko aba barwanyi isaha ku isaha bafata nutundi duce turimo Kabindi,Biluma Nyaluhonda.

Nubwo kugeza ubu aba barwanyi ba M23 bataratangaza icyo baza gukurikizaho, ariko biranavugwa ko aba barwanyi bafashe bugwate abasirikare bagera kuri 63 ndetse bikaba bivugwako nyuma y’ikigitero noneho leta ya Congo ishobora kwemera ikayoboka inzira y’ibiganiro igakemura ikibazo ifitanye na M23 bitagombeye kwitabaza inzira y’amasasu.

Nkwibutse ko leta ya Burundi yiyemeje kohereza izingabo nyuma yaho igihugu cya repuburika iharanira demokarasi ya Congo gitangaje kumugaragaro ko ntabushobozi bwo guhangana na M23 bugifite. iyi M23 yabujije amahwemo leta ya Felix Antoine Tshisekedi,ivuga ko icyo ishaka aruko abayigize bahabwa uburenganzira bwabo nkabanyagihugu ndetse bagakorerwa ibikubiye mumasezerano abagize uyumutwe bagiranye na leta ya DR Congo.

Mugihe M23 isaba ibi kandi, abatavuga rumwe na leta ya Congo bakomeza gushinja leta kugenda biguruntege mugukemura ikibazo cy’aba barwanyi nkaho umukuru w’igihugu yatangaje ko atazigera na rimwe yemera kwicarana n’aba barwanyi ngo bagirane ibiganiro kuberako kubwe abafata nk’umutwe w’amabandi.

Related posts