Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Haji wahoze ari umuherwe i Nyanza yasobanuye icyamuteye guhomba agaterezwa cyamunara akaba asigaye ntaho akinga umusaya

Ku muhanda Kigali-Huye unyura i Nyanza, biragoye ko hari umuntu wakoze ingendo zo muri iyi nzira waba atazi cyangwa atarumvise izina Haji. Ni umucuruzi wari warubatse izina rikomeye aho ku muhanda ahubatse inzu yahoze ari iye nta modoka yahatambukaga idahagaze ngo abagenzi bafate kuri burusheti, amata n’ibindi byose byacuruzwaga muri Haji Enterprise. Kuri ubu Haji yarahombye asubira ku isuka, yasobanuriye ikinyamakuru Igihe icyamuteye guhomba agaterezwa cyamunara akaba asigaye ntaho akinga umusaya.

Inkuru ya igihe ivuga ko yabashije kuganira n’uyu wahoze ari umugwizatunga w’imitungo irengeje agaciro ka miliyoni 500, Haji yasobanuriye umunyamakuru w’iki kinyamakuru impamvu nyamukuru zatumye ubucuruzi bwe bugenda nka nyomberi kugeza n’aho kuri ubu nta nzu afite yo kubamo kuko banki yamutereje imitungo cyamunara kugeza no ku nzu yari atuyemo.

Amazina ye nyakuri ni Havugimana Saidi ariko yamenyekanye ku izina rya Haji ari naryo yagiye yitirira ibikorwa bye by’ubucuruzi akabyita Haji Enterprise avuga ko intandaro yo guhomba kwe ari inguzanyo yafashe ya banki akaza kunanirwa kuyishyura kugeza bamutereje imitungo mu cyamunara. Wakwibaza uti ese byagenze gute ngo uyu mugabo ahombe mu gisobanuro cya nyacyo cy’ijambo guhomba?

Bijya gutangira hari muri 2016 ngo yagiriwe inama n’abantu yo kubaka uruganda rutunganya amata, iki gitekerezo ngo yumvise ari cyo maze muri uwo mwaka agana banki ayisaba inguzanyo ya miliyoni 165 z’amanyarwanda. Ni inguzanyo yafashe atanze ingwate y’imitungo ye irimo inzu yacururizagamo iri ku muhanda i Nyanza.

Uruganda yatangiye ku rwubaka anishyura inguzanyo ariko ibintu biza kumuhindukana bibi ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda muri 2020 kigafunga ibikorwa byinshi. Mu magambo ye aganira n’ikinyamakuru igihe Haji ati “Twari dufite amasoko i Burundi bafunga imipaka, Covid-19 iratera akazi karahagarara. Twebwe twakoranaga n’ibihugu byo hanze birimo u Burundi, Congo, Uganda, imipaka irafungwa nyine dusigara twipfumbase.”

Uru ruganda rwa Haji ngo rwari kuzuzura rutwaye miliyoni 380 Rwf akaba yari yagujije banki miliyoni 165 Rwf ariko ngo akaba yari yarijejwe inkunga yo kumwunganira bikaza kurangira ntayo abonye. Avuga ko gusenyuka kw’ubucuruzi bwe nta cyo yishinja nk’ikosa kuko ngo ari ibyamugwiririye. Ati” Ntabwo nabigizemo uruhare, ntabwo nakoze nabi ahubwo ni ibyaje tutahamagaye nyine kandi Banki nta nyinya yakwereka”.

Nyuma yo kugerageza kubaka uruganda icyorezo cya Covid-19 kikaza kigafunga ibikorwa hafi ya byose mu Rwanda, ibikorwa bya Haji Enterprise byahise bihagarara ndetse no kubaka rwa ruganda biranga. Byaje kurangira banki iteje cyamunara imitungo ye yose uhereye ku nzu yacururizagamo kugeza kuyo yari atuyemo n’umuryango we. Icyakoze uwaguze inzu yari atuyemo yamugiriye impuhwe ntiyamusohoramo kuko nta handi yari afite ho kwerekeza.

Haji inzu ye y’ubucuruzi yaguzwe mu cyamunara kuri ubu n’izina rye ryari ryanditseho ryarasibwe kuko hari gukoreramo abandi. Uyu mugabo ngo yazinutswe ibyitwa ubucuruzi kuko ubu asigaye akorera umwana we w’umukobwa watangiye ubucuruzi buciriritse i Muhanga. Ati “buriya iby’ubucuruzi nabisezeyeho ntabwo nabisubiramo”.

Related posts