Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biratangaje! Afite igitsina cy’ abagabo ariko inyuma ni umukobwa na we niko yiyumva yiyambarira amakanzu, soma inkuru irambuye….

Niyonteze Eric wavukanye igitsina cy’ abagabo ariko agakura afite imisusire y’ ab’ igitsinagore , avuga ko na we yiyumva nk’ umugore ndetse ubu n’ imigirire ye yose yayiyoboye mu buryo bw’ ab’ igitsinagore. Eric waje kuvamo Clarisse , waganiriye na TV10 , yavuze ko yakuze abona afite igitsina cy’ abagabo ariko akiyumva nk’ umukobwa kuko n’ imikino yakinaga mu bwana bwe , yabaga ari iy’ abakobwa.

Mu ijwi ry’ umukobwa , yagize ati“ Na cyera na Kare nari ndiho mu buzima bwa gikobwa bwose , ukunda gukenyera ibitenge”.

Avuga ko kubera umuryango nyarwanda udakunze kwakira neza abantu bavuka muri ububuryo , byabanje kumugora kwiyakira ariko ko ubu yamaze kwiyakira. Ati “Ntabwo byoroshye ariko ni ubuzima tugomba kubamo kandi tugomba gusobanurira sosiyete nyarwanda ko tugomba kubaho nkuko abandi babayeho.”

Akomeza avuga ko nubwo afite igitsina cy’ abagabo akaba ateye nk’ umugore ntakibazo na gito abibonamo. Ati“ Kuva mfite igitsina cy’abagabo ni kimwe ariko no kuba ntagikoresha ni ikindi kuko ubuzima bwanjye nshimishijwe no kuba nsa n’abakobwa mbayeho nk’abakobwa, numva ari ibintu binshimishije.”

Avuga ko no mu bijyanye no gushamadukira urukundo , we yiyumvamo ko yacudikana n’ umuhungu ndetse ko yigeze kugira umukunzi w’ umuhungu. Yagiye kwa muganga , bamubwira ko uturemangingo twe twinshi tugizwe n’ utw’ abakobwa bakagerageza kumuha imiti ariko bikaba iby”ubusa. Ati“Muganga yaje kuganiriza mama amubwira ko bitewe n’imyaka mfite n’aho atangiriye byari bimaze kurenga ku kuba yangira inama.”

David Mwesigye, Umuganga mu buzima bw’ imyororokere, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV 10 , yavuze ko ibibazo nk’ ibi by’ uyu musore bijya bibaho ndetse ko bijya bikosorwa. Avuga ko iki kibazo gishobora kubaho gitangiriye mu isanwa risanzwe ribaho habayeho guhura kw’ intanga _ ngabo n’ intanga _ ngore , ari na bwo hahita haremwa igitsina cy’ umwana. Ati “Hari igihe habaho impanuka ntihabeho kuremwa ngo habeho umuhungu cyangwa umukobwa.”Akomeza agira ati “Burya kugira ngo umukobwa azabe umukobwa nyirizina agomba kuba afite igitsina cyuzuye, agomba n’uturemangingo tumugize umukobwa…”

Related posts