Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

DR-Congo: Nyuma yo gushyiraho inzego z’ubutegetsi, ubu noneho M23 yatangiye kwicukurira zahabu mu duce yafashe

Nyuma y’igihe M23 ifashe umugi wa Bunagana ndetse ikanashyiraho inzego z’ubutegetsi muri uyu mugi, ubu hari amakuru avuga ko uyu mutwe watangiye ibikorwa byo gucukura ibirombe bya zahabu biherereye mu duce yamaze kwigarurira two muri teritwari ya Rutshuru.

Ni nyuma yo guhamya ibirindiro ku buryo M23 ariyo igenzura ibice byinshi byo muri teritwari ya Rutshuru birimo na Bunagana ihana imbibi n’igihugu cya Uganda aho byaje kurangira M23 ishyizeho inzego z’ubutegetsi zigizwe n’imidugudu umunani.

Uyu mutwe wa M23 mu gushaka amaboko wasanze ari ngombwa kubyaza umusaruro umutungo kamere uboneka mu gace yigaruriye maze itangira ibikorwa byo gucukura ibirombe bya zahabu n’ayandi mabuye y’agaciro ahaboneka nk’uko amakuru abaturage batuye muri kariya gace abivuga.

Uvugira sosiyete sivile muri Rutshuru Frederick Kakure yavuze ko kuri uyu wa 10 Kanama 2022 abasirikare ba M23 bari bari mu kirombe kiri hafi ya paruwasi y’Abagatulika iherereye ahitwa Kinyamuhara. Ni muri Gurupoma ya Jomba muri teritwari ya Rutshuru.

Frederick Kakure ati “Narabiboneye bacukura zahabu”. Amakuru avuga ko abarwanyi baba bacunze umutekano mu buryo buhambaye mu gihe cy’ibikorwa byo gucukura aya mabuye y’agaciro.

Related posts