Nyuma yuko abafana ba Rayon Sport bamaze igihe bataka ko ntabyishimo baheruka, ubuyobozi bw’iyikipe ikundwa na benshi bwarahiye ko abafana bagiye guhura nibyishimo bidasanzwe ndetse bakaba bazaba abagabo bo guhamya ko iyikipe ikiriho kandi igifite ubushongore n’ubukaka nkubwo yahoranye. uyumunsi iyikipe ya Rayon Sport ubwo yerekezaga mumyitozo, ikibuga cyo munzove ndetse n’ibiti bihaturiye byaba abatanga buhamya ko koko ikipe ya Rayon Sport ikundwa n’abanyarwanda. wakwibaza ngo byagenze gute? komeza usome inkuru.
Nkibisanzwe abakinnyi b’iyikipe berekeje mumyitozo amasaha nkayo basanzwe bagirayo. ariko kimwe mubyatandukanyije uyumunsi ndetse n’iyindi minsi, abafana bageze ahasanzwe hakorerwa imyitozo ari benshi cyane ndetse harinda huzura nyamara abakinnyi bari bataraza ndetse nabo batunguwe no kuhagera basanga stade yakubise yuzuye abantu ari uruvunga nzoka baje kureba imyitozo ya Rayon Sport cyane ko iyikipe isa naho yaje mu isura nshya.
Kuva umuyobozi w’iyikipe yakwirahira akavuga ko uyumwaka w’imikino iyikipe izaba ariyo kipe ikomeye cyane kurusha izindi mu Rwanda, koko byaje no gukunda itangira itsinda ayandi makipe ihereye kubakinnyi badasanzwe iyikipe iri kugura umusubirizo. ubushize, umukinnyi Niyigena Clement wahoze mubwugarizi yavuzeko adashaka kongera amasezerano muri iyikipe maze ubuyobozi buramwihorera agirango bazagezaho bamutakambire bamusabe kuba yaza kubasinyira ariko ibi byose ntibyaba kuberako iyikipe yateganyaga kuzana Rwatubyaye Abdul nk’umusimbura we.
Usibye kuba ibi byarabaye, iyikipe yazanye abataka bagera kuri 2 bateye ubwoba ndetse bananyuze mumakipe akomeye cyane hano muri Africa. kimwe mubyo ubuyobozi bushimangira, bwemeza ko iyikipe izongera gusubira kuruhando mpuzamahanga ndetse bukemeza ko iyikipe izaba iteye ubwoba mumwaka utaha w’imikino ndetse gahunda ihari ikaba ariyo kuba iyikipe igomba gutwara kimwe mubikombe bikinirwa hano mu Rwanda ndetse no kugera kure mumarushanwa nyafurika kuko iyikipe ariyo yonyine yagerageje kugera kure hashoboka muri ayamarushanwa nyafurika aho yashyizeho agahigo katarakorwa nindi kipe iyariyo yose.
Biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sport izakina umukino wa Gicuti n’ikipe yatwaye igikombe cya Championa ya Uganda Vipers ndetse iyikipe ikazaba iri kwerekana abakinnyi yaguze bashya arinako initegura umwaka w’imikino izatangira mumpera z’icyumweru gitaha aho izatangira yakira ikipe ya Rutsiro ndetse benshi bakaba biteguye ko iyikipe izatangira itsibura rutsiro umuba w’ibitego kugirango ihagarare bwuma muri Championa yahano mu Rwanda.