Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi babiri bashya muri Guverinoma, naho mu karere ka Rubavu habereye impanuka ihitana batatu. Menya amakuru yiriwe avugwa mu Rwanda no mu Mahanga.

Amakuru yiriwe tugiye kuyahera mu Rwanda

-Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi babiri bashya muri Guverinoma ari bo Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephonse Musafiri. Aba bayobozi bose bashyizwe mu myanya n’umukuru w’igihugu ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Nyakanga 2022.
Irahira ryabo ryabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, ryitabirwa n’abayobozi mu ngeri zinyuranye ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.Perezida Kagame yijeje ubufasha abayobozi bashya, avuga ko bari basanzwe mu mirimo mu zindi nzego za leta, bityo ko bagomba gukomeza gukorera igihugu nk’ibisanzwe.

-kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Kanama 2022, perezida Kagame yakiriye mu Biro bye, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), Chileshe Mpundu Kapwepwe. Perezida Kagame na Chileshe Kapwepwe bagiranye ibiganiro, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

-Abakoresha umuhanda Muhanga- Karongi, baravuga ko iyangirika ry’uyu muhanda ariryo rituma babura imodoka zitwara abagenzi ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku ngendo.

-Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye y’imodoka, yaguyemo abantu batatu, inakomerekeramo abandi benshi.

Iyi mpanuka biravugwa ko yatewe n’ikamyo yari yikoreye mazutu yacitse feri ikagonga imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Virunga yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

Yabereye mu ikorosi rimanuka rigana ku Bitaro bya Gisenyi n’ubundi hakunze kubera impanuka nyinshi. Iyi mpanuka ikimara kuba, inzego z’umutekano zahise zihagera zitangira gutanga ubutabazi bw’ibanze ku bayikomerekeyemo ndetse bajyanwa kwa muganga kugira ngo bakurikiranwe.

-Amakuru yo mu mahanga ka tuyahere muri Nigeria aho umugore w’umugabo w’umucuruzi ukomoka muri Nigeria wacururizaga mu muhanda wiciwe mu Butaliyani yavuze ko arimo gushaka ubutabera nyuma y’urupfu rubabaje rw’umugabo we.

Aliku Ogorchukwu, wari ufite imyaka 39, amakuru avuga ko ku wa gatanu yari arimo acuruza ibitambaro by’isuku yo mu zuru (mouchoirs) mu mujyi ukora ku nyanja wa Civitanova Marche, ubwo yirukankanwaga agakubitwa kugeza apfuye. Leta ya Nigeria yasabye abategetsi b’Ubutaliyani kugeza mu butabera byihuse uwakoze iki gikorwa cy’ubugome ndengakamere.

-Umukandida w’ihuriro Azimio, Raila Odinga, niwe uhabwa amahirwe yo kwegukana amatora y’umukuru w’igihugu cya Kenya n’amajwi 49 ku ijana, aho akurikirwa na William Ruto n’amajwi 41 ku ijana.

Amatora yakoreshejwe na Nation Media Group, hagati ya tariki 30 Nyakanga na tariki 1 Kanama 2022, yerekanye ko George Wajackoyah ari ku mwanya wa gatatu n’amajwi 2 ku ijana naho David Waihiga akagira 0.2 ku ijana.

Mu basubije, abagera kuri 7% ntabwo barafata icyemezo cy’uwo bazatora. Abasubije bose bangana na 2400 bo mu bice byose by’igihugu.

-Ku nshuro ya mbere, Uburusiya bwashinjije Amerika kugira uruhare rutaziguye mu ntambara yo muri Ukraine.Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo i Moscow avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeza ibitero by’ingabo za Kyiv bitumbereye ahantu bikoreshejwe imbunda zo mu bwoko bwa Himars.

Liyetona Jenerali Igor Konashenkov yavuze ko ibiganiro bya telefoni hagati y’abayobozi ba Ukraine byumvirijwe byerekanye iyo sano, ariko ntacyo abayobozi ba Amerika bavuze ku buryo bw’ako kanya kuri ibi birego. Uburusiya bwari bwabanje kurega Washington kurwana intambara mu buryo butaziguye muri Ukraine.

Related posts