Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Benshi bibaza impamvu ababyeyi banezezwa n’ uko abakobwa babo bakora ubukwe ariko badashaka ko bateretwa.

Benshi mu bantu benshi bakunze kwibaza ababyeyi benshi banezezwa n’ uko abana babo b’ abakobwa bakora ubukwe bagashinga umuryango ndetse bakabyara n’ abana.

Ariko muri ibyo byose igitangaje ni uko bababazwa n’ uko abakobwa babo bateretwa ndetse bamwe bagakora ibishoboka byose ngo babikumire.

Kugira ngo rero umukobwa n’ umuhungu bagere aho bategura umushinga wo gushyingirwa bagasezerana kubana akaramata , mpamya ko ari urugendo runini cyane ndetse ntatinya ko ruhera kuri zero.

Ariko ikigaragara ubanza ababyeyi baba bifuza ko abana babo cyane cyane ab’ abakobwa baza bababwira gusa ko bafite ubukwe ariko batirigeze bakora urwo rugendo rwose , muri urwo rugendo rwo kumenyana kugera aho bazagera aho bemezanya kubana akaramata , habamo gusohoka bagasangira , gusurana, kujyana hirya no hino, guhamagarana no kwandikirana kenshi n’ ubundi buryo butandukanye bw’ itumanaho.

Ariko ibi byose ubona bibangamira ababyeyi benshi , ku buryo babifata nko kunanirana cyangwa kugira umuco mubi, bamwe biyama umukobwa wabo ku byo bise gukururana n’ abasore, ndetse abenshi bakanumvisha umukobwa wabo ko uwo musore ari kumushuka agira ngo amwangirize ubuzima , mbese bavuga byinshi bitandukanye.

Njyewe numva umukobwa utari umwana wujuje imyaka y’ ubukure , cyangwa nidushaka dufate imyaka 21 kuko mu Rwanda ariyo amategeko yemerera umuntu kuba yashinga urugo, ariko na bwo nibaza uwaba yifuza kuzashinga urugo ku myaka 21 , ubwo yaba yaratangiye urwo rugendo rw’ urukundo mu myaka 18 nibura cyanwga wenda 19.

Yaba ari umuntu mukuru rero , ku buryo umubyeyi cyangwa umurezi yaba yaramaze kumutegura akamubwira uburyo bwiza umukobwa yakwitwara ageze mu gihe cyo kurambagizwa, bityo bimurinda impungenge nyinshi no guhagarika umutima mu gihe abonye umukobwa we ari kumwe n’ umuhungu , kandi nyamara akaba ategereje ko azaza kumubwira ko afite ubukwe. Mu ntambwe Zo kurambagizanya kugira ngo umukobwa n’ umuhungu bagere mu gihe cyo kujyanana kwerekana mu miryango yombi, ni uko baba bageze kure mu rukundo rwabo.

Related posts