Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Intumwa z’ Ingabo za EAC zagiye muri Congo gukusanya amakuru azazifasha guhashya umutwe wa M23.

Mu gihe umutwe w’ inyeshyamba wa M23 ukomeje kotsa igitutu FARDC, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022 , Intumwa z’ Ingabo zo mu Bihugu bigizi Umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba , zagiriye uruzinduko mu gihugu cya DR Congo gukusanya amakuru azazifasha guhashya uyu mutwe.

Amakuru avuga ko aba basirikare bakuru bari bayobowe na Major General Jeef Munyanga wo mu gisirikare cya Kenya , bagiye mu gace ka Beni na ko kamaze iminsi karabaye isibaniro ry’ imitwe yitwaje intwaro muri iki gihugu.Aba basirikare bakuru batarimo abahagarariye Igisirikare cy’ u Rwnada , bagaragarijwe ishusho y’ uko urugamba ruri kugenda mu guhashya imitwe yitwaje intwaro mu bikorwa bizwi nka Sokola1.

Capt Antony Mwalushayi, Umuvugizi wa Sokola 1 , yatangaje ko nyuma y’ uko aba basirikare babagaragarije uko bazahashya iyi mitwe , babahaye icyizere gisesuye, yagize ati “ Biteguye kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo byumwihariko bagahagarika burundu intambara ihanganishije FARDC na M23”.

Izi ngabo zihuriwe za EAC zigiye koherezwa mu Burasirazuba rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ uko bifashweho icyemezo n’ Abakuru b’ Ibihugu bigizi uyu muryango mu nama zagiye zibahuza.

Gusa ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , bwagaragaje ko butifuza ko abasirikare b’ u Rwamda bajya muri icyo Gihugu ngo kuko ari bo bari inyuma y’ umutwe wa M23 nubwo u Rwanda rutahwemye kubyamagana.

Related posts