Rutahizamu w’ikipe y’igihugu na APR FC amaze igihe kitari gito adakandagira mukibuga kubera ibibazo birimo iby’imvune zitwahwemye kumusimburanaho bituma yibagirana mu ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ndetse baza no gutandukana. uyumusore wageze muri iyikipe aturutse hanze y’igihugu wari mufatwaga nk’inkingi ya Mwamba mu ikipe y’igihugu ariko adaherukamo amakuru aravuga ko uyumusore ashobora kuba agiye gurega ikipe ya APR FC.
Nkuko tubikesha bamwe munshuti ze zahafi, uyumugabo watandukanye na APR FC ndetse akaba ari no gushaka indi kipe ariko cyane cyane hanze y’igihugu, aganira n’abamwegereye yavuzeko iyikipe hari ibyo yamugombaga itigeze imuha ndetse bikaba byariswe ko yishyuwe ariko we akaba ataranyuzwe nuburyo yaba yarasezerewe nyamara yararwarye mukazi yakoraga.
Nubwo umuntu atahita yemeza ayamakuru 100% ariko nikenshi twagiye twumva abakinnyi batandukanye bagiye bagaragaza kutanyurwa nuko iyikipe ifata abakinnyi nk’urugero ubwo umukinnyi witwa Yves Rwigema yabazwaga ubuzima yarabayemo muri APR FC ubwo yatandukanaga nayo, uyumusore akaba yarahise aturika akarira bigatuma umunyamakuru wamubazaga amwihorera ariko bikaba byerekana ikintu kimeze nkaho cyaba atari cyiza ndetse bikaba ari nabimwe mubituma abigeze kuba muri iyikipe batajya bifuza kuba bayisubiramo.
Biravugwa ko uyumusore mumasezerano yari yasinye harimo ingingo ivuga ko mugihe harikugira ikipe umushima mugihe yarakiri muri iyikipe yarikuba yatwara agera kuri 40% naho APR FC ikaba yagumana akabakaba 60% ndetse harimo n’ingingo ivugako mugihe yarwarira mukazi yari yemerewe kuba yahabwa ubuvuzi kugeza akize kandi agakomeza agahembwa. uyumusore rero akaba atangaza ko mugihe batakwemera kumuha bimwe mubyo basezeranye ubwo bumvikanaga gutandukana muburyo bweruye, yazayoboka inzira yo kubarega muri FIFA maze bakaba bamuha ibyo bamugomba. (ni inkuru dukesha zimwe munshuti za Jacque Tuyisenge).