Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ngibi ibyabaye k’umutoza wa APR FC mbere yo kongererwa amasezerano kubera gucyocyorana n’itangazamakuru. inkuru irambuye!

Umutoza wa APR FC Muhammed Eradi Adil wagarutsweho cyane mumwaka ushize w’imikino kubera gucyocyorana n’itangazamakuru ndetse kubera kugaragaza amahane adasanzwe ndetse n’ikinyabupfura benshi bagaragaje ko batishimiye, kurubu uyumugabo biravugwa ko yaba yaramaze guhindura imyitwarire , ndetse uyumugabo ngo akaba azaba ari utandukanye nuwo twabonye mumwaka ushize w’imikino.

Amakuru agera kuri Kglnews.com nuko uyumugabo ngo yaba yarihanangirijwe mbere yuko ahabwa amasezerano, ndetse bakamubwirako imyitwarire yagize inyuranyije n’amahame iyikipe y’ingabo z’igihugu isanzwe igenderaho,ndetse nawe akabemerera ko iyimyitwarire itazongera kumuranga. usibye kuba uyumugabo yaragiye rimwe na rimwe yanga kuvugana n’itangaza makuru, yagiye anumvikana atuka abanyamakuru batandukanye mugihe nyamara yavugaga ibyo byose atandukiriye ibyo abanyamakuru babaga bamubajije.

Imibanire mibi y’itangaza makuru ndetse n’uyumunya-Maroc utoza APR FC Muhamed Adil, yakomeje kugenda iba mibi cyane kugeza nubwo uyumugabo hari ubwo yaje kuganira n’itangazamakuru maze abanyamakuru bakaza kwanga gufata ikiganiro cye ndetse bakavugira icyarimwe ijambo ryo mu gifaransa ngo Sortie risobanura ngo sohoka. ibi rero bikaba byarababaje benshi ndetse nawe ubwe bikamubabaza ariko akaba atariko yarasanzwe ameze ahubwo bikekwa ko yaba yaraje guhinduka gutyo kuko yaraziko amasezerano ye ageze kumusozo.

Kimwe mubyaba byaratumye uyumutoza ahabwa andi masezerano, harimo kuba yaratanze umusaruro ukwiriye kuko yabashije guhesha iyikipe igikombe cya Championa nubwo bitavugwaho rumwe nabose,ariko uyumugabo akaba yaragitwaye. icyatumye hirengagizwa imwe mumyitwarire itari myiza y’uyumugabo, nuko atazi ikinyarwanda ahubwo ibyo avuga byinshi aba yagiye abyumvana bamwe munshuti ze bakorana muri iyikipe.

Nkwibutse ko uyumutoza yamaze kongera amasezerano muri APR FC akaba yarahawe andi masezerano y’imyaka 2azamara atoza iyikipe akaba ari umwe mubatoza bagiye kumara igihe kirekire mu ikipe imwe hano mu rwanda kuko iyikipe naramuka asoje ayamasezerano mashya yongereye atirukanwe azaba amaze muri iyikipe imyaka igera kuri 5.

Related posts