Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Indaya yatawe muri yombi nyuma yo guta umwana ibyaye munsi y’ igiti, inkuru irambuye…

Mu mujyi wa Kigali mu Murenge wa Remera , haravugwa inkuru y’ indaya yatawe muri yombi ubwo yari imaze guta umwana ibyaye munsi y’ igiti cya Avocat ahazwi nko kuri 12 yarangiza ikigarukira aho isanzwe iba mu migina.

Ayo mahano yabaye mu masaha ya saa Cyenda zishyira saa kumi zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nyakanga 2022.

Amakuru avuga ko abakora akazi ko kwicuruza nk’ ake batangaje ko ubwo yamaraga kumuta hari umukecuru wamutoraguye akaza akurikiye uwo mukobwa ariko akaza kutamenya neza aho anyuze kugeza ubwo yaje kurangisha abahisi n’ abagenzi bikarangira uyu mwana hamenyekanye nyirawe ndetse bakaza kumumagarurira.

Ubwo aya mahano yari amaze kuba uyu mukobwa ukora umwuga w’ uburaya yahise atabwa muri yombi aho yatwawe n’ imodoka ishinzwe irondo n’ isuku yo mu Murenge wa Remera.

Ntacyo ubuyobozi bw’ umurenge wa Remera buratangaza kuri ibi byabaye, niba koko imodoka yajyanye uyu mubyeyi yagiye kumufunga cyangwa kumushyikiriza inzego zigenza ibyaha.

Ngo yaba ari n’ abaturanyi b’ uyu wataye umwana ndetse n’ abandi bamenye itabwa ry’ uyu mwana bagaye icyo gikorwa aho batangaje ko uyu mukobwa ibyo yakoze ari ibyo kwamaganirwa kure dore ko ngo ibi yanabikoze atasinze.

Related posts