Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko abantu bitwaje intwaro bishe abasivili 14 mu bitero bibiri byabereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bashinja imitwe yitwara gisirikare iharanira demokarasi (ADF). Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma avuga ko atari byiza kubagabaho ibitero nyamara bafite icyo barwanira n’impungenge nyazo zigomba gukemurwa.
Igitero cyaje nubwo hashize amezi ibikorwa bya gisirikare bya DRC-Uganda bigerageza gutsinda inyeshyamba za ADF mu karere. Ku cyumweru, abarwanyi ba ADF bateye mu gace ka Mamove, bahitana abagore batandatu n’abagabo batatu, abandi babiri barakomereka ndetse batwika amazu abiri, nk’uko umuyobozi wa sosiyete sivile yaho, Kinos Katuo yabitangaje ku cyumweru.
Yongeyeho ati: “Twabimenyesheje ingabo, ariko kugeza ubu nta gitero cyagabwe, bituma umwanzi yisanzura hirya no hino kugira ngo asahure kandi yice”. Mu gitero cya kabiri mu ijoro ryo ku wa gatandatu, abagabye igitero bishe abagabo batanu mu kigo cya Kisima ku muhanda munini ugana ku mupaka wa Uganda, nk’uko byatangajwe na Meleki Mulala, uhagarariye sosiyete sivile mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu Gushyingo 2021, DRC na Uganda bagabye igitero kuri ADF mu guhashya inyeshyamba, ariko urugomo rukorerwa abaturage ruracyakomeje. Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, yashyize intara z’iburasirazuba bwa Kivu y’Amajyaruguru na Ituri nkahakwiye kwitwaho n’ igisirikare umwaka ushize, bivuze ko abayobozi ba gisirikare basimbuye abayobozi ba gisivili.