Icyumeru gishize nibwo ishyirahamwe mpuzamahanga mumukino wo koga FINA ryafashe umwanzuro wo kubuza abantu bihinduje ibitsina (trans genders) kwitabira amarushanwa ategurwa niri rushanwa mugihe nibura batahinduye igitsina mbere y Imyaka 12. Bisobanuye ngo niba umuntu yaravutse ari umugabo nyuma akinduza igitsina akaba umugore (Transwoman) yemerewe kwitabira amarushanwa yo kogo mukiciro cy’abagore mugihe yihinduje ataragira imyaka 12 akaba kandi ari nako bimeze kubagore bihinduye abagabo bataragira imyaka 12 .
Urugero ni Lia Thomas uyu munyamerikakazi arazwi cyane mumukino wo koga kuko yakiniye equipe yabagore ndetse niyabago kuri kaminuza yizeho, gusa kuko yabaye umugore ari mukuru cyane ntabwo azongera kwemererwa kwitabira amarushanwa yo kogo yateguwe na FINA.
Ubwo yarari I Kigali munama ya Commonwealth, Boris Johnson yabajijwe nitsinda ry abanyamakuru bari kumwe niba ashyigikiye icyemezo cya FINA asubiza ko nta mpamvu yabura kuwushyigikira.
Boris Johnson abajijwe niba umugore yavukana ubugabo ati” hari itandukaniro rinini hagati y ‘umugore ndetse numugore wihinduye (transwoman). Nta mugore wavukana ubugabo mugihe atari umugabo. Hari imyumvire tugomba kugira, ningombwa ko nka society tugira kumva buri muntu ibyo nahoze mbihagazeho. Ariko uba utangiye kuvanga abantu iyo uva kubintu bya sexuality ujya kuri gender.