Mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’ bamwe mu bakora akazi ko gutwara abantu n’ ibintu kuri moto , bazwi nk’ abamotari batangiye gusaba inzego zibishinzwe kugenzura ubuziranenge bwa moto zikoresha amashanyarazi , ibi babivuze nyuma yo kubona imwe muri izo yitoraga igafatwa n’ inkongi y’ umuriro igashya igakongoka bakayoberwa igiteye iyo mpanuka.
Ni moto yari yambaye pulake RG 877 J yari itwawe n’ uwitwa Ngabonziza , bikavugwa ko byatewe na batiri kuko byabanje kugora motari kuyatsa kuko yizimyaga buri kanya.
Bamwe bari baraho iyi mpanuka yabereye babwiye umunyamakuru ko moto babonye motari aparika moto atararenga umutaru iba ifashwe n’ ikibatsi cy’ umuriro itangira gushya.
Umwe mu babobonye yagize ati, “Motari yaje aparika ahangaha, avuyeho nibwo tubonye umwotsi uhingutse; uhingutse rero nibwo twabonye itangiye gushya umuriro uraka. Nyirayo yahunze.”
Bamwe mu bamotari bagenzi be baboneyeho gusaba ko abazana izo moto z’ ikoranabuhanga ry’ amashanyarazi kubanza kujya bagenzura neza ko nta kibazo zizabateza.
Hari uwagize ati“ Twabasaba kujya babanza kugenzura ko nta ngaruka zizateza ku buzima bwacu kuko iyo utwaye moto ukaba washya n’umugenzi ukahatakariza n’ubuzima ni ikibazo. Ibaze utwaye moto ikaguhiraho muri feruje ntabwo mwabasha kuva kuri iriya moto.”
SP Irere Irene,Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko motari yabonye moto irimo gucumba umwotsi umugenzi avaho moto ihita ishya, kizimyamwoto ihagera itinze ho gato kuko yasanze moto yahiye.
Yagize ati “Haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iriya nkongi ariko ntabwo bisanzwe ko izi moto zifatwa n’inkongo z’umuriro, ariko iriya kampani ibishinzwe yaje irayitwara kugira ngo barebe icyaba cyabiteye.”
Uhagarariye kompanyi Ampersand Hakizimana Emmanuel yahaye uyu mumotari iryo koranabuhanga rya moto nawe yavuze ko bagiye mu iperereza kugira ngo bamenye icyateye iyo nkongi nubwo avuga ko ntabyacitse yabaye ku ruhande rwabo kuba moto yashya cyane ko bibaho no ku bindi binyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Leta y’ u Rwanda ishishikariza abagura ibinyabiziga kuyoboka ibikoresha amashanyarazi , mu rwego rwo kugabanya ibyuka bisohorwa n’ ibinyabiziga bikangiza ikirere .