Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Gen Sultan Makenga wa M23 asubije Leta ya DR Congo kukirego cyo kwica abasivire. noneho avuze nakari imurori,Kurikira witonze!

Gen Sultan Makenga yavuze n’akari umurori. uyu ni umugani ucibwa n’abanyarwanda aho baba bashaka kuvuga ko umuntu yavuze yivuye inyuma, akamena amabanga ndetse akagera nubwo avuga ibitavugwa. uyumugabo rero nibyo byaje kumubaho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.

hashize iminsi itari myinshi hongeye kubyuka imirwano ikomeye cyane hagati y’ingabo za M23 ndetse n’ingabo za leta FARDC, aho umuvugizi wa M23 ,Col Willy atahwemye kujya mubitangaza makuru bitandukanye yemeza ko koko abarwanyi ba M23 bagabye ibitero kungabo za Leta FARDC.

Nubwo Gen Sultan Makenga usanzwe ari umuyobozi w’aba barwanyi ba M23 atakunze kumvikana mubitangaza makuru, kurubu yaje kuvuga avuga nakari imurori ubwo yabazwaga kukirego leta ya congo iherutse gutanga mumuryango wa bibumbye ko abarwanyi ba M23 baba barishe abaturage mugihe byaba bidakwiriye ko intambara ya politike igwamo abasivile.

Gen SultanMakenga yatangarije ijwi rya amaerika dukesha ayamakuru ko ibyo ari ibirego by’ibihimbano ko ndetse aba barwanyi bafite amakuru yizewe ko ubwo batakaga ingabo zaleta bakabasha kuzitsinda ndetse bakazifatana umujyi wa Bunagana, mugusubira inyuma bishe aba sivile barenze 13 nkuko leta yo iri kubashinja 13. uyumuyobozi yavuzeko bidakwiriye, ndetse batanishimiye guhora muntambara ariko ahishurako batazigera barekera aho batageze kucyabahagurukije.

Leta ya DRCongo yakunze kugaragaza ko ihangayikishijwe n’aba barwanyi, ndetse igenda ishinja ibihugu birimo u Rwanda ndetse na Uganda kukuba inyuma y’aba barwanyi, nyamara ubuyobozi bw’aba barwanyi ntibwahwemye kubihakana bwivuye inyuma. kurubu hakomeje kwibazwa ikizakurikiraho niba Leta ya DR Congo ititeguye gushyira intwaro hasi ngo iyoboke inzira y’ibiganiro, mugihe n’abarwanyi ba M23 batiteguye kuba bashyira intwaro hasi hatabanje kuba ibiganiro.

Related posts