Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Byakomeye, kugira ngo umubyeyi yonse uruhinja bimusaba kuva ku kazi.

kugira ngo umubyeyi yonse uruhinja bimusaba kuva ku kazi.

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’ abagore bari gutaka ikibazo kibangamiye imikurire y’ abana babo mu gihe kugira ngo umubyeyi wo muri iki gihugu ushaka konsa uruhinja amezi atandatu bimusaba kureka akazi mu mezi atatu ya nyuma y’ ikiruhuko cyo kubyara.

Itegeko ry’ umurimo muri iki gihugu ryemerera umugore wese wabyaye guhabwa umwanya w’ ikiruhuko cy’ amezi atatu yonsa umwana anahabwa umushahara we wose ariko ntabe yemerewe kugira andi mahirwe ahabwa yo guhura n’ uruhinja rwe ngo akomeze kurwonsa amezi yandi atatu kugira ngo abe yujuje amezi atandatu ateganywa na Minisiteri y’ ubuzima muri icyo gihugu.

Ibi biri kuba mu gihe leta isaba ababyeyi konsa amashereka uruhinja amezi 6 ya mbere nta kindi aruvangiye.

Umubyeyi witwa Sophy Saronge yabwiye BBC ko yiyumva nk’ uwakoze amakosa gusiga uruhinja rwe nyuma y’ amezi atatu y’ ikiruhuko cyo kubyara agasubira mu kazi umwana agasigara bamuha amata y’ inka kandi azi neza ko ‘ umubiri we udashobora kuyatunganya neza’.

Uyu mubyeyi yagize ati“ n’ ubwo mpugukiwe mu by’ imirire , sinagombye guha umukobwa wanjye amata y’ inka kandi nzi neza ko umubiri we udashobora kuyatunganya neza”.

Hari undi mubyeyi witwa Caroline Wairimu avuga ko kuba umugabo we ahembwa umushahara mwiza , byamushoboje kuva ku kazi ke ko kwamamaza amaze kubyara impanga.

Ababyeyi bakora muri iki gihugu barasaba Leta ko yashyiraho itegeko ryo guhabwa ikiruhuko. Cy’ amezi atandatu niba ishyigikiye ko umubyeyi yonsa umwana amashereka amezi atandatu nta kindi amuvangiye kandi bikajyana no guhabwa umushahara wose.

Minisiteri y’ umurimo ntiyasubije ubusabe bwa BBC bwo kugira icyo ivuga kuri iki kibazo. Gusa minisiteri y’ ubuzima ivuga ko intambwe nini yatewe mu guha ababyeyi umushahara wuzuye w’ amezi atatu. Cyakora guverinoma ntiri guteganya kongera igihe mu mpinduka z’ itegeko ry’ imirimo.

Perezida Uhuru Kenyatta uri ku musozo wa Manda ze ebyiri yananiwe gushyira umukono ku itegeko ryatowe n’ inteko ishinga amategeko muri 2016 , ritegeka ibigo guha abyeyi ibyumba byo konkerezamo.

Iri tegeko ryongeye kugarurwa mu nteko muri 2019 , ariko ntiriremezwa n’ inteko.

Ariko umuyobozi w’ urwego rw’ imirimo muri minisiteri y’ ubuzima, Veronnica Kirogo, avuga ko guverinoma ishyigikiye iri tegeko , mu gihe amashami menshi ya guverinoma n’ ibigo 50 byigenga byashyizeho ibyo byumba byo konkerezamo.

Related posts