Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ndimbati yatangaje ko ababajwe n’ abana be bari gucuruzwa mu itangazamakuru.

Umukinnyi wa filime nyarwanda Uwihoreye Jean Bosco wamenyakanye nka Ndimbati , yatangaje ko ababajwe n’ uburyo abana yemera ko yabyaranye n’ umugore witwa Kabahizi Fridaus barimo gucuruzwa mu itangazamakuru kubakoresha umuyoboro wa Youtube.

Ndimbati ufungiwe by’ abagetanyo muri gereza ya Nyarugenge yabitangarije umunyamakuru Yago mu kigairo bagiranye ubwo yari yamusuye aho afungiwe.

Ndimbati ukurikiranyweho gusindisha no gusambanya Kabahizi ubwo yari umwana , yasobanuye byinshi ku buryo abayeho muri gereza n’ ibyamubayeho mbere y’ uko afungwa

Mbere y’ uko uyu mukinnyi wa filime afungwa , Kabahizi yari yagiriye ikiganiro kuri Isimbi TV , asobanura ko Ndimbati yamuteye inda , abyara abana babiri , ariko umugabo arabatererana , ntiyabitaho. Ariko uyu mukinnyi we yemeza ko yabitagaho , ko ndetse aba bana babaga iwe mu rugo.

Ndimbati rero ubwo yaganiraga n’ uyu munyamakuru yagarutse ku bana be b’ abakobwa kuri ubu bari gucuruzwa mu binyamakuru by’ umwihariko ibyo kuri YouTube biba bigambiriye kungukira mu mubare w’ abantu barebye ibiganiro byabyo.

Ati“ Ntacyo abana bari babaye.

Gusa ikimbabaza Yago, aha ngaha njya nsubiza inyuma ngatekerezaho ni uburyo abana banjye barimo gucuruzwa.

Mu intangazamakuru , umunyamakuru wese ushatse akagenda , akajya kubacuruza ku ma YouTube( yahise yimyoza).

Birambabaza iyo mbonye abanyamakuru mwirukanka mu kajya gushaka abana banjye, gukora inkuru kugira ngo abantu bunguke. Birambabaza cyane pe”.

Uyu mukinnyi wari ukunzwe cyane mu Rwanda yasobanuye ko ubwo aba bana bazaba barakuze , mu gihe bazaba ari abayobozi se , bishobora kuzabahungabanya mu gihe bazajya babona ibiganiro biberekeyeho byatambutse mu binyamakuru , by’ umwihariko imiyoboro ya YouTube.

Ndimbati kuri we, ikibazo si uko inkuru yasohotse , ahubwo ngo ikibazo ni uburyo yasohotsemo.

Ndimbati yatawe muri yombi tariki ya 10 Werurwe 2022.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 28 Mata 2022, rwashimangiye icyemezo cy’ urw’ ibanze cy’ uko afungwa iminsi 30 y’ agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.

Related posts