Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umusore bivugwa ko ari umujura abamufashe babanje kumuha ibiryo kugirango bamukubite adashonje

Abantu batangaye babonye amashusho atangaje aho umusore bivugwa ko ari umujura abamufashe babanje kumuha ibiryo kugirango bamukubite adashonje. Ni nyuma y’igihe bamuhiga bakaza kumufatira mu cyuho maze nawe akabatakira ababwira ko ashonje, niko kumugaburira kugirango bamuhate igiti nta kibazo afite cy’inzara.

Ni amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bikavugwa ko yaba yaturutse muri kimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika, agaragaza uyu musore wari n’umuyobozi w’itsinda ry’abajura basanzwe batobora amazu, akimara gufatwa yabanje gukubitwa ariko aza kugeraho avuga ko afite ikibazo cy’inzara niko kumuha ibiryo ngo baze kumukosora bya nyabyo adashonje.

Aba bamufashe ngo bashakaga kumukubita bya nyabyo kuburyo atazongera, ariko ababwiye ko ashonje bigira inama niko kumuha ibiryo kugirango bamukubite adashonje mbese afite ingufu kuburyo atanabagwaho. Mu mashusho yakwirakwiye kuri interineti umwe mu bakobwa uri mu bamufashe yumvukana amubaza ati ” Urivugishwa ngo urashonje, ngaho akira ibiryo” Ni nyuma y’uko uyu musore abatakiye ko ashonje ndetse akanabasaba imbabazi.

Uko bigaragara mu mashusho uyu musore wafashwe ashinjwa kuba umujura, yari yicajwe hasi n’itsinda ry’abantu ariko amaze kubatakira ko ashonje bamuhaye isahane y’ibiryo bigaragara ko ari kawunga n’amashu kugirango abirye narangiza bongere bamukubite adataka inzara.

Related posts