Muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi haravugwa inkuru y’ umusaza n’ umusore ndetse n’ umugore basanzwe mu cyumba bari bakodesheje kugira ngo bose bimare ipfa birangira umunezero wabo upfubye.
Aba bantu uko ari batatu basanzwe muri icyo cyumba bashizemo umwuka.
Raporo y’ abapolisi ivuga ko aba bagabo bombi bamenyekanye nka Philip Simi wari ufite imyaka 63 , na Boniface Waruru w’ imyaka 28 y’ amavuko, baguze icyumba ahitwa Pipeline , i Nairobi bashakaga gusambaniramo n’ umugore utaramenyekana imyirondoro.
Bivugwa ko abo bagabo bombi baryamanye n’ uwo mugore mbere y’ uko bitaba Imana.
Imirambo yabo bombi yasanzwe iryamye muri icyo cyumba.
Amakuru avuga ko Urupfu rw’ abo bantu batatu ruri gukorwa iperereza ririmo n’ ishami rya Polisi muri Kenya ryiga ku bwicanyi , DCI.