Harabura amasaha make rukambikana hagati y’ikipe y’abashinzwe umutekano (Police FC) ndetse na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-2022.
Rayon Sports Imaze Amasaha macye mu bibazo irakina umukino uraba saa 15h00’ zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2021, Uyu ni umukino w’umunsi wa 25 w’ashampiyona ,Police FC niyo iri bube yakiriye uyu mukino, umukino ubanza Rayon Sports yari yayitsinze 1-0.
Police FC iraza gukina idafite myugariro wayo Moussa Omar wujuje amakarita, ni mu gihe na kapiteni w’iyi kipe, Nshuti Dominique Savio ashidikanywaho kubera ikibazo cy’imvune yagize.
Amakuru kglnews yamenye ni uko Ku ruhande rwa Rayon Sports, uretse Manace Mutatu Mbendi ufite amakarita 3 y’imihondo, abandi bakinnyi bose barahari.
Kuva 2015 aya makipe amaze guhura inshuro 13. Rayon Sports niyo yatsinzemo inshuro nyinshi aho yayitsinze inshuro 7, Police FC itsindamo 2 banganya 4. Inshuro zose Police FC yatsinze Rayon Sports yayitsinze 1-0.
Dusubiye inyuma ,mu mateka y’imikino yahuje aya makipe yombi,Umukino wabonetsemo ibitego byinshi wahuje aya makipe ni uwo Rayon Sports yatsinze Police Fc 4-1, hari tariki ya 21 Kamena 2017 mu gikombe cy’Amahoro, ni mu gihe umukino Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego byinshi yo itabashije kureba mu izamu ryayo, ni mu mukino wa gicuti wabaye tariki ya 21 Mutarama 2018 aho yayitsinze 4-0.
Muri rusange uyu mukino umaze kubonekamo ibitego 29, Rayon Sports yatsinzemo 20 ni mu gihe Police FC yatsinzemo 9.
11 impande zombie zishobora kwitabaza
Police FC: Ndayishimiye Eric Bakame, Rutanga Eric,Mucyo Derrick, Usengimana Faustin, Abouba Sibomana, Nsabimana Eric Zidane, Ntirushwa Aime, Hakizimana Muhadjiri, Sibomana Partick, Danny Usengimana na Ndayishimiye Antoine Dominique
Rayon Sports: Kwizera Olivier, Iranzi Jean Claude, Nizigiyiman Karim Mackenzie, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Mugisha François Master, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Mael Dinjeke, Onana Willy Essombe na Musa Esenu.
Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bafite icyizere cyo kuza gutsinda uyu mukino bakurikije uko bamaze iminsi bitwara mu mikino ya shampiyona ndetse n’iyigikombe cy’amahoro.