Kwinjira mumuryango wa Afrika y’uburasirazuba, byatumye uburundi butekereza kucyemezo cyo gufungura umupaka w’ Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Hashize igihe kitari gito igihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo gisaba ko cyakwinjira mumuryango wa Afrika y’iburasirazuba murwego rwo gushaka guteza imbere abaturage batuye muri ikigihugu ariko kubera ko byasabaga kubanza kwigwaho ko koko iki gihugu cyakwemererwa kuba cyajya muri uyu muryango, byasabye igihe kitari gito ariko kera kabaye iki gihugu kiza kwemererwa kuba cyaza muri uyumuryango wa Afrika y’iburasira zuba.
Ubwo ayamakuru yamenyekanaga ko ikigihugu kiri mubinini kuri uyumugabane dutuyeho wa Afrika, byabaye igisubizo ariko cyane cyane kubijyanye n’ubuhahirane kumpande z’ibihugu bisanzwe biri muri uyumuryango ndetse no kuruhande rw’umunyamuryango mushya. Nubwo bimeze gutyo ariko kandi hari hanashize iminsi itari mike hagaragara igisa no kwishishanya hagati ya bimwe mubihugu byari bisanzwe bibarizwa muri uyumuryango ndetse bimwe mubihugu bikaba byari byarahisemo gufunga imipaka ibihuza cyane cyane u Burundi, Uganda ndetse n’u Rwanda.
Uko iminsi yagiye ishira niko ibintu byarushagaho gufata indi ntera ariko ahanini bigaterwa nuko bamwe mubagiye bafatwa bahungabanyije umutekano kuruhande rw’u Rwanda babaga banyuze kuruhande rwa Burundi ibi rero bikaza guhungabanya imibanire hagati y’ibihugu byombi.
Ubwo rero hatangazwaga ko repuburika iharanira demokarasi ya kongo yaba yamaze kwinjira mumuryango wa Afrika y’uburasirazuba, byabaye nkaho igihugu cy’uburundi gicisha make maze cyohereza zimwe muntumwa kugirango haganirwe uko hafungurwa umupaka uhuza u Rwanda na Burundi ariko binyuze kukanyaru. Ibi rero ahanini bikaba byaraturutse ko nubundi biri mumasezero y’uyumuryango aho biteganyijwe ko hazajyaho zimwe mungamba zikomeye cyane ndetse ibihugu bibarizwa muri uyumuryango bikaba bizungukira cyane muri ubu bufatanye.
Nkwibutseko kwishyira hamwe kw’ibihugu usibye kuba byoroshya ubuhahirane ndetse n’iterambere, binafasha kuba hashyirwaho uburyo bumwe bwo kuba hacungwa umutekano kandi twese tuziko umutekano ariwo bintu byose ndetse ntaniterambere ryashoboka ahantu haba hatari umutekano. Kuza kwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo bizafasha mukwihutisha iterambere ndetse nogufatanya guca burundu imitwe y’itera bwoba yarisanzwe yaragize igihugu cya repuburika iharanira demokarasi ya kongo indiri yayo.