DRC: Umupaka wa Petite Barrière i Goma wongerewe amasaha yo gukora

 

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko umupaka wa Petite Barrière, uhuza Umujyi wa Goma na Rubavu mu Rwanda, uzongera gukora mu masaha maremare guhera ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2026.

Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto, rivuga ko uyu mupaka uzajya ufungura saa 06:00 za mu gitondo, ugafunga saa 21:00 z’umugoroba.

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwategetse serivisi za gasutamo n’izindi nzego bireba gufata ingamba zose zikenewe kugira ngo aya masaha yubahirizwe kandi imikorere y’umupaka igende neza.

Petite Barrière ni umwe mu mipaka ikoreshwa cyane mu guhuza Goma na Rubavu, aho abaturage, abacuruzi n’abandi bantu benshi bawunyuramo buri munsi.

Aya mabwiriza mashya aratangira gukurikizwa ku wa 1 Nzeri 2026.