RDC: Ibitero by’ingabo za Kinshasa n’abafatanyabikorwa bikomeje kwibasira ibice bya AFC/M23

 

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, ibitero by’Ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa, FARDC, FDNB, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro, byakomeje mu bice bitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage b’inzirakarengane ari bo bakomeje kubigenderamo.

Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, habaye kwiyongera kw’ibitero by’izi ngabo zishyize hamwe zirwanira ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iri tangazo rivuga ko saa kumi n’iminota 45 za mu gitondo (4:45 AM), ingabo zifatanyije z’ubutegetsi bwa Kinshasa zongereye imbaraga mu bitero byazo byo ku butaka kuri “Point Zéro”, zikoresheje imbunda za mortier zitandukanye, cyane cyane izo mu bwoko bwa 120mm na 82mm.

Ibi bitero byanajyanye n’ibitero byo mu kirere byakoreshejwemo indege nto zitagira abapilote zikoreshwa rimwe gusa zizwi nka kamikaze drones. Ni drone ushyiraho igisasu ikagenda igaturikana nacyo aho iguye.

Nk’uko AFC/M23 ikomeza ivuga, saa mbiri za mu gitondo (8:00 AM), ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero icyarimwe mu duce dutuwe cyane twa Nyaruhinga na Mukoko, muri Minembwe.

Ni mu gihe ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, ahagana saa yine z’ijoro (10:00 PM), abarwanyi b’imitwe ya FDLR na Nyatura Wazalendo binjiye mu mudugudu wa Kivuye, muri Teritwari ya Masisi.

“Barashe ku baturage, bakomeretsa Bwana Byukusenge Augustin (ufite imyaka 41) n’umwana w’imyaka 4 witwa Asante Sibomana.”

Nyuma y’uko ingabo za AFC/M23 (ARC) zitabaye, ngo abagabye igitero bahunze, basiga bimwe mu byo bari bamaze gusahura abaturage.

Kugeza ubu, itangazo rivuga ko ingabo za ARC zirimo kurinda abaturage kinyamwuga n’ubushake bukomeye.