Umwuka mubi ukomeje kwiyongera mu rwego rwa politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko Perezida Félix Tshisekedi yemeye ibiganiro hagati y’Abanye-Congo, byakomeje gusabwa cyane n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’amadini akomeye yo muri icyo gihugu, mu rwego rwo gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba n’amakimbirane ya politiki akomeje muri RDC.
Nubwo Perezida Tshisekedi yemeye inzira y’ibiganiro, yashyizeho ibyo yise “imirongo itukura”, aho yakuye ku ruhande bamwe mu bamurwanya bakomeye, barimo ihuriro AFC/M23 ndetse n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila. Yanasabye ko hagomba kubanza kuba ibiganiro ngishwanama mu gihugu hose.
Ibi ni byo ihuriro rikomeye ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, C64, ryamaganye, rivuga ko Tshisekedi arimo “kuyobya uburari”.
Ku bw’ihuriro C64, igikorwa cya Félix Tshisekedi ni uburyo bwo kuyobya intekerezo, mu gihe abaturage ba RDC bahanganye n’ibibazo bikomeye nyakuri. Ibi byatangajwe n’umunyamakuru wa RFI i Kinshasa, Pascal Mulegwa.
Iri huriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi rishinja Leta gusimbuza ibiganiro by’igihugu nyakuri kandi bihuza impande zose, ingamba rivuga ko zitazagira icyo zitanga.
Nyuma y’amasaha atanu y’ibiganiro, Martin Fayulu yatangaje umwanzuro w’ihuriro, agira ati: “Abaturage ntibashukwa. Izi nama za vuba aha za Félix Tshisekedi nta na kimwe zikemura muri ibi bikurikira: ikibazo cyihutirwa cy’intambara, umutekano muke, ikibazo cy’ubuzima, cyangwa imibereho mibi y’abaturage ba Congo. Zirabuza igihugu kwita ku byihutirwa nyabyo.”
Nk’uko abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi babivuga, Perezida Tshisekedi “ahangayikishijwe cyane no kuguma ku butegetsi” nyuma ya manda ye ya kabiri izarangira mu 2028.
Bagize bati: “Leta irimo gutegura uburyo bwo kongera igihe cyayo ku butegetsi ikoresheje intambara n’imibereho mibi y’abaturage mu burasirazuba bw’igihugu mu nyungu za politiki. C64 yamaganye imigambi ya Félix Tshisekedi, witeguye gushimangira icikamo ibice ry’igihugu na nyuma y’igihe cye ku butegetsi, busigaje iminsi 754 gusa.”
Ibiganiro, ariko bigomba guhuza bose
Icyakora, ihuriro C64 rivuga ko ritafunze imiryango ku gitekerezo cy’ibiganiro bidaheza hagati y’Abanye-Congo.
Rishimangira ko ibyo biganiro bigomba “guhuza bose”, by’umwihariko rigasaba ko abazitabira ibyo biganiro harimo n’abarwanyi ba AFC/M23 ndetse n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila.
