FDNB yonge kohereza ingabo nyinshi muri RDC nyuma y’uruzinduko rw’ibanga rwa Gen. Niyongabo n’inama ya Tshisekedi na Erik Prince

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko Ingabo z’u Burundi (FDNB) ziri kongera kwinjira ku bwinshi mu burasirazuba bwa kiriya gihugu, nyuma yuko hashize icyumweru Umugaba Mukuru wazo, Gen. Prime Niyongabo, agiriye uruzinduko rw’ibanga i Kinshasa.

Umubare munini w’abasirikare ba FDNB wambutse umupaka wa Kavimvira, ugana muri RDC, aya makuru dukesha BWIZA akaba avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Kanama 2026.

Kiriya gitangazamakuru kivuga ko abo basirikare bari berekeje mu bice bya Baraka na Kamanyola, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse ko bari banafite ibikoresho bya gisirikare biremereye.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “FDNB yaraye yambuka Kavimvira ijoro ryose. Ni ingabo nyinshi. Ziri kujya mu byerekezo bya Baraka na Kamanyola. Ikindi nuko hano hari kujya ibikoresho biremereye.”

Uku kwiyongera kw’ingabo z’u Burundi muri RDC kuje nyuma y’uruzinduko rw’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, uruzinduko rw’ibanga yagiriye i Kinshasa ku wa 6 Kanama 2026.

Uruzinduko rwe rwakozwe mu ibanga rikomeye rwabaye mu gihe u Burundi bukomeje kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nubwo ibisobanuro birambuye ku byo Gen. Niyongabo yaganiriyeho i Kinshasa bitigeze bishyirwa ahagaragara, uruzinduko rw’uyu mugaba mukuru w’ingabo mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwabaye mu gihe cy’ibibazo by’umutekano bikomeye mu burasirazuba bw’igihugu.

Hari kandi andi makuru yagaragaye muri iki gihe avuga ko Erik Prince, washinze sosiyete y’abacanshuro ya Blackwater yaba yaragaragaye i Kinshasa, aho bivugwa ko uyu munya-Amerika yitabiriye inama yayobowe na Perezida Tshisekedi ikaba yarabereye muri Cité de l’OUA.

Amakuru avuga ko muri iyo nama harimo Erik Prince n’abakorana na we, abayobozi n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe mu bantu bo mu biro bya Perezida Tshisekedi ndetse n’abahagarariye u Burundi.

Iyo nama yibanze ku gusuzuma uko imitwe n’ingabo zishyigikiye Leta ya Tshisekedi zihagaze ku mirongo itandukanye y’urugamba.

Amakuru akomeza avuga ko iyi nama yanasuzumye uburyo ibikorwa bya gisirikare byakazwa mu rwego rwo kwisubiza uduce tumwe two mu misozi miremire no mu nkengero zayo ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zambuwe n’imitwe ya AFC/M23 na Twirwaneho.