Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Confiance Niyirera yashyize hanze indirimbo nshya yise “Hallelujah”, avuga ko yayikoze ashaka guhamiriza urubyiruko ko gukorera Imana no kwizera Yesu Kristo bidateye isoni, ahubwo ari yo nzira nziza itanga ubuzima n’ibyiringiro.
Confiance Niyirera ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko uvuga ko mbere na mbere ari umukristo, ndetse ko umuziki akora awufata nk’ubutumwa bugamije gukomeza abantu no kubegereza Imana.
Mu kiganiro yagiranye na KGLNews, yavuze ko indirimbo Hallelujah yayihimbye ashaka gusubiza abatekereza ko gukorera Imana, cyane cyane ukiri muto, ari ugusigara inyuma y’ubuzima.
Yagize ati: “Hari abantu bavuga ko kujya mu by’Imana cyane cyane ukiri muto ari ubuyobe. Ariko siko mbibona kuko ibyo Yesu atanga nta wundi wabitanga. Hari ibyo umuntu wese yakora atashobora, ariko Yesu ashobora kubabarira ibyaha byose no guha umuntu umugisha.”
Uyu muhanzi yavuze ko ijambo Hallelujah risobanura “Nimusingize Uwiteka” (Praise the Lord), asobanura ko yifuzaga gushishikariza abantu bose guhimbaza Imana no kutagira ipfunwe ryo kuyikorera.
Yagaragaje ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bushingiye ku buhamya bwe bwite, kuko yagiye abaho mu rubyiruko rwamushinyagirizaga kubera kwizera kwe.
Ati: “Nabanye n’abasore benshi badakijijwe bakanyita amazina nka ‘Pasiteri’ n’andi agamije kunyereka ko nasigaye inyuma. Ariko naje gusobanukirwa ko inzira y’Imana ari yo ikugeza ku ntego nyakuri y’ubuzima n’umuziki wawe.”
Confiance yavuze ko ari we wanditse amagambo yose agize iyi ndirimbo, ayandika mu gihe yumvaga afitanye umubano mwiza n’Imana ndetse umutima we utamushinja ikibi.
Mu magambo ayigize, yavuze ko akunze cyane agira ati: “Urashaka kumbuza kuvugana n’uyu Mwami? Ese ndwaye wankiza? Ibyaha byanjye byose nakoze kuva mvutse wabimbabarira?”, asobanura ko agaragaza ko nta wundi ushobora kubabarira ibyaha no gukiza umuntu uretse Yesu Kristo.
Yavuze ko ubutumwa nyamukuru ashaka kugeza ku bantu binyuze muri Hallelujah ari ukubashishikariza kwizera Yesu Kristo mu bihe byose.
Ati: “Ufite ibikugoye, izere Yesu Kristo kuko umutima we woroheje kandi ashoboye byose.”
Ku bijyanye n’uko indirimbo yakiriwe, yavuze ko abantu benshi bayishimiye cyane, by’umwihariko urubyiruko, bamubwira ko iri mu njyana zigezweho kandi itandukanye n’izisanzwe zimenyerewe muri Gospel.
Yagaragaje kandi ko afite icyifuzo cyo gukomeza gukora indirimbo nyinshi zigezweho ariko zitanga ubutumwa bwiza bwa Kristo.
Ati: “Indirimbo za Gospel ni nziza cyane, ariko izibyinitse kandi zigezweho ziracyari nke. Nifuza kugira uruhare mu kuzana Gospel iri mu njyana zigezweho kugira ngo irusheho kugera ku rubyiruko.”
Confiance Niyirera yavuze ko adateganya guhagararira kuri Hallelujah, ahubwo afite intego yo gukomeza gukora izindi ndirimbo nyinshi, asaba Imana gukomeza kumuyobora no kumushyigikira muri uru rugendo.
Yashimiye abantu bamaze kureba no kumva Hallelujah, abasaba gukomeza kumusengera no gusakaza ubutumwa bwayo.
Yagize ati: “Ndashimira buri wese wamaze kuyireba no kuyitangaho ibitekerezo. Imana ibahe umugisha. Abatarayumva na bo bayisange kuri YouTube, ndizera ko bazayikunda kuko irimo ubutumwa bwiza ndetse n’ubuhanga mu kuyitunganya.”


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA CONFIANCE YISE HALLELUJAH
