Abanyeshuri barenga 30 barangije amashuri yisumbuye batewe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana ubwo bari mu nzira berekeza ku bigo by’ibizamini mu karere ka Walikale, muri Kivu ya Ruguru, bamburwa ibikoresho byabo ndetse havugwa ko nibura abakobwa batatu bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ibi byabereye ku wa Gatanu ku muhanda uhuza Kiseya na Kilambo, mu gace ka Bafuna, aho aba banyeshuri bari berekeje ku bigo bya Ntoto na Byungu bagombaga gukoreraho ibizamini bya Leta.
Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko aba banyeshuri bari bakoze urugendo rurenga kilometero 26 n’amaguru banyura mu ishyamba. Bageze hafi y’umudugudu wa Kimua mu gace ka Waloa Yungu, bahagaritswe n’aba bagizi ba nabi babasahura ibyo bari bafite birimo telefoni, amafaranga, amakayi n’ibindi bikoresho.
Hari kandi amakuru avuga ko abakobwa nibura batatu muri abo banyeshuri bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina mbere y’uko abagizi ba nabi babarekura, nk’uko byemejwe n’inzego z’uburezi mu Ntara ya North Kivu 3.
Nubwo bagabweho igitero, abo banyeshuri bakomeje urugendo rwabo bagera ku bigo bagombaga gukoreraho ibizamini bya Leta, ndetse ibizamini bitangira nk’uko byari biteganyijwe.
Ubuyobozi bw’uburezi muri North Kivu 3 buvuga ko ibizamini byatangijwe mu bigo 60 byo mu turere twa Masisi na Walikale, biteganyijwe ko bigomba gukorwa n’abakandida 18,273 barimo abakobwa 7,103.
Ubuyobozi bwo muri Walikale buvuga ko ikibazo cy’umutekano gikomeje kuba ingorabahizi muri aka gace kubera ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, busaba ko hafatwa ingamba zihuse zo kurinda umutekano w’abanyeshuri n’abaturage muri rusange.
