Umunye-Congo uzwiho gusesengura intambara ya AFC/M23 yafatiwe i Burundi, ifungwa rye rikomeje guteza impaka

Urwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza (SNR) rwafunze Umunye-Congo Benjamin Babunga Watuna, umwe mu bahanga mu mateka bazwi cyane mu karere k’Ibiyaga Bigari, nyuma y’ubusabe bwatanzwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Babunga yatawe muri yombi ku wa 27 Gicurasi 2026 ari i Bujumbura, aho yari yaragiye mu bikorwa by’imiryango mpuzamahanga y’ubutabazi irimo CARE, UNOPS na Save the Children. Uretse ibikorwa yakoreraga mu murwa mukuru w’u Burundi, yanakoreraga kenshi muri teritwari ya Uvira, mu burasirazuba bwa RDC.

Uyu muhanga mu mateka amaze imyaka myinshi azwi kubera gusesengura no gusangiza abaturage amateka ya RDC n’akarere k’Ibiyaga Bigari abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane urubuga rwa X.

Yubatse izina nk’umwe mu bakurikirwa cyane mu gusobanura inkomoko y’amakimbirane n’ibibazo by’umutekano bimaze igihe byugarije uburasirazuba bwa RDC.

Mu mezi ashize, ubwo imirwano hagati y’ingabo za RDC n’ihuriro AFC/M23 yari ikomeje gufata indi ntera, Babunga yakunze gutanga ibitekerezo n’isesengura ku miterere y’iyo ntambara. Abamushyigikiye bavuga ko yageragezaga gusobanura ukuri ku bibera ku rugamba no kunyomoza amakuru y’ibinyoma n’icengezamatwara byakwirakwizwaga n’impande zitandukanye.

Icyakora, inzego z’umutekano za RDC zamushinje gukorana cyangwa gushyigikira AFC/M23, zivuga ko zimwe mu nyandiko n’isesengura yatangaga byari bifasha iri huriro.

Ni ibirego we n’abamwegereye bahakanye, bavuga ko ibikorwa bye byari ubusesenguzi bwigenga butajyanye n’uruhande urwo ari rwo rwose.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko ubutegetsi bw’u Burundi bwari bwifuje ko ifatwa rye riguma mu ibanga rikomeye kugira ngo haboneke uburyo bwo kumwohereza i Kinshasa atabanje kumenyekana cyane mu itangazamakuru.

Gusa ngo uwo mugambi wahindutse nyuma y’uko amakuru y’ifungwa rye ajya hanze, bikurura impaka n’impungenge mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu no mu bakurikiranira hafi ibibazo byo mu karere.

Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye riratangazwa n’inzego za RDC cyangwa iz’u Burundi risobanura ibyaha Babunga akurikiranyweho n’aho dosiye ye igeze, mu gihe benshi bakomeje gusaba ko yahabwa uburenganzira busesuye bwo kwisobanura no kuburanishwa mu mucyo.