Walikale: Wazalendo yishe umuyobozi wari umaze amasaha 48 ashyizweho na AFC/M23

 

Umuyobozi mushya w’Umudugudu wa Kateku, mu gace ka Iremya (Gurupoma ya Ikobo) muri Teritwari ya Walikale, ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi, yishwe na Wazalendo nyuma y’amasaha 48 gusa ashyizweho n’inyeshyamba za AFC/M23.

Uwahohotewe yiciwe iwe imbere y’umuryango we. Amakuru agera kuri ACTUALITE.CD dukesha iyi nkuru avuga ko Abawazalendo bamukubise amasasu mbere yo kuburira mu bihuru bikikije aho hantu.

Impamvu y’ubwo bwicanyi ntiramenyekana neza. Icyakora, bamwe mu babikurikiranira hafi muri ako gace bavuga ko amakimbirane ashingiye ku buyobozi yaba ari inyuma y’ubwo bwicanyi.

Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe kuri uyu wa Kane ushize mu mwuka utari mwiza mu mudugudu.

Ni ubwa mbere hari habaye ibintu nk’ibi muri Gurupoma ya Ikobo kuva yigarurirwa n’inyeshyamba za AFC/M23, zashyizeho abayobozi b’ibice bitandukanye aho hantu.