Impaka zafashe indi ntera muri RDC nyuma y’uko Tshisekedi avuze ku matora ya 2028

 

Imiryango 12 iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gukaza amajwi yamagana umugambi uwo ari wo wose wo guhindura Itegeko Nshinga cyangwa kongera manda y’umukuru w’igihugu mu buryo bweruye cyangwa bwihishe.

Iyi miryango irimo LUCHA, Filimbi, Front Citoyen na Ekoki, yashyize ahagaragara itangazo rusange ku wa 12 Gicurasi 2026, nyuma y’amagambo Perezida Félix Tshisekedi yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 6 Gicurasi 2026.

Muri icyo kiganiro, Tshisekedi yavuze ko bishoboka ko Itegeko Nshinga ryahindurwa biciye muri kamarampaka, ndetse agaragaza ko amatora ateganyijwe mu 2028 ashobora guterwa n’ihindagurika ry’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo.

Aya magambo yahise ateza impaka zikomeye mu gihugu, cyane cyane mu bice bikomeje kwibasirwa n’intambara birimo Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Epfo na Ituri nk’ uko ikinyamakuru Actualite.cd cyabitangaje dukesha aya makuru.

Iyo miryango yavuze ko abaturage bari biteze kumva Perezida wa Repubulika atangaza ingamba zikomeye zo guhangana n’umutekano mucye n’intambara zikomeje guhitana abantu, aho gutangiza ibiganiro bishobora kongera amacakubiri ashingiye kuri politiki.

Yashimangiye ko ikibazo cy’intambara kidakwiye gukoreshwa nk’urwitwazo rwo gusubika amatora cyangwa guhindura amategeko agena ihererekanya ry’ubutegetsi.

Aba baharanira impinduka muri sosiyete sivile bashinje Tshisekedi gushaka gukoresha ibibazo by’umutekano nk’inzira yo gukomeza kuguma ku butegetsi nyuma ya manda ye ya kabiri, ibintu bavuze ko bishobora guteza ikibazo gikomeye muri demokarasi ya Congo.

Bongeye kwibutsa ko Itegeko Nshinga rya 2006 ryashyizweho nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo, bityo ko ingingo zirimo izigena manda z’umukuru w’igihugu zitagomba gukorwaho.

Iyo miryango yasabye urubyiruko, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, amadini ndetse n’indi miryango itegamiye kuri Leta gukomeza kuba maso no kurengera Itegeko Nshinga n’inzira ya demokarasi.

Yavuze ko yiteguye gukomeza uwo murongo kugeza ku rwego rwo “kwitanga bikomeye” mu rwego rwo gukumira icyahungabanya ihererekanya ry’ubutegetsi muri Congo.

Ibi bije by’iyongera ku wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Congo, Bruno Tshibala Nzenzhe, na we wasabye ko gahunda yose yo guhindura Itegeko Nshinga yabanza kuganirwaho mu biganiro bihuriweho n’impande zitandukanye byayoborwa na CENCO.