Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), watangaje ko utishimiye uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kwitwara mu buhuza bw’amahoro hagati y’impande zihanganye, uvuga ko bigaragara ko iri kubogamira ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Ibi bikubiye mu ibaruwa Perezida w’Ihuriro rya AFC/M23, Corneille Nangaa, yandikiye Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ku wa 7 Gicurasi 2026.
Muri iyo baruwa, Nangaa yagaragaje ko Leta ya RDC itubahirije ibyo yemeye mu biganiro by’amahoro byabereye i Montreux mu Busuwisi muri Mata 2026. Yavuze ko kimwe mu byari byemeranyijwe harimo kurekura imfungwa 317 mu gihe kitarenze iminsi 10, ariko kugeza ubu bikaba bitarashyirwa mu bikorwa.
AFC/M23 yanashinje Ingabo za Leta ya RDC gukomeza ibikorwa bya gisirikare mu bice igenzura, birimo ibitero bya drones n’indege z’intambara, ndetse ivuga ko hari bamwe mu bayobozi bayo bashatse kugabwaho ibitero byo kubica. Uyu mutwe uvuga ko ibyo bikorwa bigaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bugikomeje gushyira imbere inzira y’intambara aho gushyira imbere ibiganiro by’amahoro.
Mu magambo akomeye, Nangaa yavuze ko uburyo Amerika iri kwitwara nk’umuhuza bushidikanywaho, cyane cyane nyuma y’amasezerano ajyanye n’amabuye y’agaciro RDC yagiranye na Amerika. Yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi busa n’uburi gukingirwa ikibaba, mu gihe Amerika itavuga ku byo AFC/M23 yita kutubahiriza amasezerano bikorwa na Leta ya Kinshasa.
Nubwo ishinja RDC kutubahiriza ibyo yemeye, AFC/M23 yavuze ko yo hari intambwe imaze gutera mu rwego rwo gushyigikira amahoro, harimo kugabanya imirwano, kuva muri Walikale mu 2025, kurekura imfungwa 1.350 no korohereza ibikorwa by’ubutabazi mu bice igenzura.
Uyu mutwe wanavuze ko wasabye Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge kwakira abasirikare ba FARDC barenga 5000 hamwe n’imiryango yabo, mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’ubutabazi no kurinda abasivile.
AFC/M23 kandi yavuze ko umutekano wakomeje kuzamba mu Mujyi wa Uvira nyuma y’uko iwuvuyemo, ishinja Ingabo za Leta ya RDC, iz’u Burundi, abarwanyi ba FDLR na Wazalendo gukomeza guteza umutekano muke muri uwo mujyi.
Iyi baruwa kopi yayo yanagejejwe kuri Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, uri mu bahuza muri iki kibazo, ndetse no ku bandi bafatanyabikorwa bari mu nzira y’ibiganiro by’amahoro birimo Qatar n’u Busuwisi.
