Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba isibaniro ry’imirwano n’ibiganiro bya dipolomasi, haravugwa amakuru y’uko ihuriro rya AFC/M23 ryatangiye kugabanya ingabo zarwo mu bice bimwe na bimwe byo mu kibaya cya Ruzizi, giherereye muri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru akomeje gukwirakwira aturuka mu baturage n’inzego zitandukanye zikorera muri ako gace, aho bavuga ko hagaragaye ibikorwa byo kwimura abasirikare ndetse n’ibikoresho bya gisirikare mu buryo bwitondewe, cyane cyane mu duce twegereye imipaka ihuza RDC, u Burundi n’u Rwanda.
Amakuru ari kuvugwa cyane agaragaza ko bamwe mu basirikare ba AFC/M23 baba bamaze kuva mu duce two muri Remera no mu nkengero z’ikibaya cya Ruzizi, ibintu bamwe mu bakurikirana ibya politiki n’umutekano bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’igitutu mpuzamahanga gikomeje gushyirwa kuri uyu mutwe.
Umwe mu bayobozi ba AFC/M23 yavuze ko hari impinduka ziri gukorwa ku rugamba, ariko ashimangira ko bikorwa mu buryo bugenzuwe kandi ko ubuyobozi bw’uyu mutwe bugikomeje kugenzura ibikorwa byose bya gisirikare.
Yagize ati: “Hari ibikorwa byo kwimura bamwe mu barwanyi, ariko ibintu byose biri gukorwa mu buryo buteguye kandi nta kibazo gihari.”
Aya makuru aje mu gihe ibiganiro bya dipolomasi hagati y’impande zirebwa n’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo bikomeje gufata indi ntera. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu byo mu Burayi ndetse n’imiryango mpuzamahanga bakomeje gusaba ko imitwe yitwaje intwaro ihagarika imirwano ikanava mu bice yafashe.
Nubwo AFC/M23 itaratangaza ku mugaragaro ko iri kuva muri ibyo bice, amakuru ava ku rugamba agaragaza ko hari ahatangiye kugabanuka umubare w’abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare byari biharunze.Ibi kandi biri gukurikiranwa hafi n’ingabo za FARDC ndetse n’iz’u Burundi ziri gukorera muri ako karere.
Ku ruhande rw’abaturage bo mu kibaya cya Ruzizi, bavuga ko muri iyi minsi hagaragara ituze ugereranyije n’amezi ashize, nubwo hakiri impungenge z’uko imirwano ishobora kongera kubura igihe icyo ari cyo cyose.
Bamwe mu baturage bavuga ko ibyo babona bishobora kuba ari ugusimburanya abasirikare nk’uko bisanzwe bikorwa mu bihe by’intambara, mu gihe abandi babifata nk’ikimenyetso cy’uko AFC/M23 ishobora kuba iri gutangira guha umwanya inzira y’ibiganiro.
