Mu gihe ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje gutangaza ko umutekano urimo kugenda ugaruka mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bw’icyo gihugu, abaturage bo mu gace ka Bibogobogo muri teritwari ya Fizi bavuga ko bagifite impungenge zikomeye nyuma y’igitero cyagabwe n’abarwanyi ba Wazalendo, bazwi nka Mai Mai.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2026, abarwanyi ba Mai Mai bayobowe n’uwitwa Nshoreyingabo bagabye igitero mu muhana wa Bijanda, aho bivugwa ko bashakaga kunyaga inka z’Abanyamulenge batuye muri ako karere.
Abaturage bavuga ko abo barwanyi bageze muri uwo muhana mu masaha y’ijoro batangira kurasa abaturage ndetse n’abarindaga amatungo, ariko baza guhura n’ubwirinzi bwihuse bwatumye habaho kurasana kwamaze akanya gato.
Amakuru yizewe avuga ko abo barwanyi baje guhunga berekeza mu bice bya Kwasebasaza bituwe n’Abapfulero, nyuma yo gutsindwa umugambi wo gutwara amatungo bari baje kunyaga.
Umwe mu baturage wavuganye n’itangazamakuru rikorera muri ako gace yavuze ko Mai Mai yahunganye ubwoba bwinshi nyuma yo gusubizwa inyuma n’abungeri bari bari maso.
Yagize ati:“Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Mai Mai iyobowe na Nshoreyingabo yinjiye mu muhana wa Bijanda ishaka kwiba inka. Kubw’amahirwe, abungeri bari maso. Bahise barasana, Mai Mai irahunga yerekeza mu gace ko Kwasebasaza. Yahunze nta nka itwaye, ahubwo isiga magazines eshatu zuzuye amasasu ya AK-47.”
Amakuru akomeza avuga ko abo barwanyi basize magazines eshatu zuzuye amasasu y’imbunda zo mu bwoko bwa AK-47, ibintu abaturage bavuga ko byerekana uburyo bahunze igitaraganya nyuma yo guhura n’ubwirinzi bwari bwiteguye.
Iki gitero cyabereye mu gace bivugwa ko karimo ingabo za FARDC zifatanyije n’Ingabo z’u Burundi, ibintu byatumye abaturage benshi bibaza impamvu abo basirikare batatabaye mu gihe igitero cyabaga.
Hari abaturage bavuga ko kuba imitwe ya Mai Mai igishobora kugaba ibitero muri Bibogobogo bigaragaza ko ikibazo cy’umutekano muri Fizi no mu bice bya Minembwe kigikomeye, nubwo Leta ikomeje kuvuga ko ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa kugira ngo amahoro agaruke.
Ibi bibaye kandi hashize igihe gito muri Bibogobogo habereye ibiganiro byari byitabiriwe n’umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi ushinzwe ibijyanye n’umutekano, Jacques Kongolo, wari kumwe na Général William Amuri Yakutumba wo muri Wazalendo.
Ibyo biganiro byari bigamije gushishikariza abaturage gushyigikira ubuyobozi bwa Kinshasa no kubizeza ko umutekano uzasubira mu buryo.
Jacques Kongolo yari yavuze ko Leta itazihanganira imitwe yitwaje intwaro ihungabanya abaturage, anashimangira ko ibikorwa byo kunyaga amatungo no kugaba ibitero bizahagarikwa.
Ku ruhande rwa Général Yakutumba, nawe yari yijeje abaturage ko batazakomeza kubaho mu bwoba bwo kunyagwa amatungo cyangwa kugabwaho ibitero bya hato na hato.
Nubwo ibyo byatangajwe, abaturage cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bavuga ko bagifite impungenge z’umutekano, bakavuga ko imitwe ya Mai Mai ikomeje kubashyira mu buzima bwo guhora bafite ubwoba.
Abaturage bavuga ko icyo bifuza atari amagambo gusa, ahubwo ko hakenewe ibikorwa bifatika byatuma babasha kuragira amatungo yabo no gukora imirimo yabo ya buri munsi batekanye.
Kuri ubu, amakuru ava muri Bibogobogo avuga ko abaturage benshi bakomeje kurara bari maso kubera impungenge z’uko hashobora kongera kugabwa ibindi bitero muri aka gace kamaze igihe karangwamo ibibazo by’umutekano n’amakimbirane hagati y’amoko ahatuye.
