Nubwo hari hashyizweho amasezerano yitezweho kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aturuka hirya no hino agaragaza ko ibyari byitezwe bitagezweho, ahubwo ibintu bikomeje gufata indi ntera itari nziza.
Abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, hamwe n’abasesenguzi mu by’umutekano, bavuga ko imirwano itigeze ihagarara nk’uko byari byarateganyijwe. Ingabo za leta zikomeje kugaragara mu bitero byibasira uduce tumwe na tumwe, mu gihe abarwanyi ba M23 bo bakomeje kuguma mu birindiro byabo aho gusubira inyuma, ibintu byari mu by’ingenzi byari bikubiye mu masezerano.
Si ibyo gusa kandi, kuko hari n’andi makuru avuga ko udutsiko twitwaje intwaro turimo Wazalendo dukomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye, bigatuma umutekano urushaho kuzamba no gutera abaturage impungenge.
Ku rundi ruhande, igihe cy’iminsi 10 impande zombi zari zihaye ngo zibe zamaze guhererekanya imfungwa cyararangiye ku wa Kabiri tariki ya 27 Mata, ariko nticyubahirizwa. Ibi byasize benshi bibaza ku cyizere cyari cyaratanzwe, bamwe batangira kuvuga ko hashobora kuba hari ibindi byihishe inyuma y’aya masezerano.
Uko ibintu bimeze ubu, birushaho gutuma hibazwa niba koko impande zirebwa n’aya masezerano zifite ubushake nyabwo bwo kuyashyira mu bikorwa, cyangwa niba ibyatangajwe byari amagambo gusa adafite aho ahuriye n’ibiri kubera ku butaka.
