Mu Burundi hakomeje kuvugwa ibikorwa byo kwimura intwaro ziremereye n’amasasu by’Ingabo z’Igihugu (FDNB), ibintu byakuruye impaka n’impungenge mu bakurikiranira hafi ibya politiki n’umutekano muri ako karere.
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu karere avuga ko tariki ya 24 Mata 2026, amakamyo agera kuri 50 yavuye mu bigo bya gisirikare bikomeye byo i Bujumbura, birimo Muha na Muzinda, ndetse no muri Brigade ya Mwaro Artillery, ajyana ibikoresho bya gisirikare i Gitega.
Mu bikoresho bivugwa ko byimuwe harimo imbunda za rutura za 120mm na 82mm, imbunda za roketi za BM-21, hamwe n’andi masasu n’ibikoresho bifatwa nk’ingenzi mu mikorere y’ingabo.
Aya makuru avuga ko ibyo bikoresho byajyanywe mu nkambi ya Batayo ya 3 ya FDNB i Gitega.
Iyi myimurire ibaye nyuma y’impinduka ziherutse gukorwa mu buyobozi bw’igisirikare, aho Perezida Évariste Ndayishimiye yahinduye bamwe mu bayobozi bakuru bashinzwe ibikoresho bya gisirikare, abandi bagasimbuzwa.
Hari kandi n’abahuza ibi bikorwa n’iturika ryabereye mu bubiko bw’intwaro bwa Musaga i Bujumbura tariki ya 31 Werurwe 2026. Icyo gihe umuvugizi w’ingabo yavuze ko ryatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi, ariko Perezida Ndayishimiye nyuma aza gutangaza ko aho hantu nta mashanyarazi yahabaga, bituma benshi bakomeza kwibaza icyabaye nyakuri.
Nyuma y’icyo gikorwa, ubuyobozi bwahise bukora impinduka mu nzego zishinzwe ibikoresho bya gisirikare, ibintu byafashwe nk’intangiriro yo kongera gukaza imicungire y’intwaro n’amasasu.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko kwimura izi ntwaro zivanywe i Bujumbura zijyanwa i Gitega bishobora kuba bigamije kugabanya ibyago ku murwa mukuru cyangwa gushyira ibikoresho bya gisirikare ahantu hafatwa nk’ahizewe kurushaho.
Hari n’ababona ko bishobora kuba bifitanye isano n’ivugururwa ry’umutekano imbere mu gihugu, cyangwa se n’uruhare rw’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare bikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu nta rwego rwa Leta y’u Burundi ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro ku mpamvu nyakuri z’iyi myimurire. Icyakora, iyi nkuru yakomeje gukurura amaso y’abasesenguzi bo mu karere, bibaza icyo izi mpinduka zisobanuye ku mutekano w’u Burundi mu minsi iri imbere.
