Indege rutura y’u Bubiligi yageze i Burundi ijyanyeyo izindi ntwaro

 

Amakuru mashya aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ku Cyumweru tariki ya 26 Mata, indege rutura ivugwaho kuba iy’u Bubiligi yageze muri iki gihugu izanye izindi ntwaro n’ibikoresho bya gisirikare, bikomeje kongera urujijo n’impaka ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari.Aya makuru aje yiyongera ku yandi amaze iminsi avugwa ko u Burundi bwamaze kwakira drone zibarirwa mu 5000 ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Ibivugwa ku kugera kw’iyi ndege i Burundi byongeye gukurura impaka, cyane ko bije bikurikira inkuru zari zatangiye gukwirakwira zivuga ko hari umugambi mugari urimo ibihugu byinshi byo mu karere, n’ibindi byo hanze yako, wo kugaba igitero ku Rwanda.

Ibi byose ariko byahakanywe n’u Bubiligi, aho Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Maxime Prévot, yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma.Mu butumwa bwe ku rubuga rwa X yagize ati: “Ibi birego ni ibinyoma kandi nta shingiro bifite na rito. Nta na rimwe habayeho kohereza intwaro zivuye mu Bubiligi zijya mu Burundi.”Yakomeje agaragaza ko ayo makuru ashobora kuba agamije “kwenyegeza umwuka mubi” hagati y’ibihugu no “kubangamira imbaraga ziri gushyirwa mu biganiro no gushaka amahoro,” asaba abantu kwirinda kuyagenderaho.

Nubwo ibi byatangajwe ku mugaragaro n’u Bubiligi, amakuru atandukanye akomeje kuvuga ko hari ibikorwa by’imyiteguro ya gisirikare bikomeje gukorwa.Haravugwa ko i Brussels baba barasabye ubuyobozi bw’i Gitega ubufatanye mu mugambi uvugwa wo guhindura ubuyobozi bw’u Rwanda, bikavugwa ko byemejwe n’ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.Amakuru amwe akomeza avuga ko u Burundi bwaba bwarasabye ubufasha bwihariye burimo intwaro zigezweho, ubwirinzi bwo mu kirere ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bya gisirikare, ndetse ko mbere y’iyi ndege hari izindi ntwaro zirimo drone zibarirwa mu bihumbi bitanu n’imbunda ziremereye zari zaramaze kugerayo zivuye mu bubiko bw’igihe kirekire.Hari kandi amakuru avuga ko u Burundi bwamaze gutegura ingabo zigera ku bihumbi 50 zishobora kwifashishwa muri uwo mugambi uvugwa, mu gihe n’ibindi bihugu birimo RDC, Tanzania, Angola na South Africa bivugwamo kuba bishobora kugira uruhare muri gahunda za gisirikare ziri kuvugwa.

Ku ruhande rwa Congo Kinshasa, amakuru avuga ko Perezida Félix Tshisekedi ashobora kuba ari gutegura uko yakwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu, imaze igihe igenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, kugira ngo izifashishwe mu bikorwa bya gisirikare bishobora gukurikiraho.Si ibyo gusa kuko hari n’amakuru avuga ko Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja, yaba ari gukusanya no guhuza abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu Bubiligi kugira ngo na bo bazifashishwe muri uwo mugambi uvugwa.