Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026, mu bice by’ i Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo hongeye kumvikana ibitero bikomeye byifashishije drones, byagabwe mu gace ka Mikenke, ahari ingabo za FARDC iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR.
Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko izo drones zakoreshejwe mu gutera ibisasu ku birindiro by’izo ngabo, nubwo inkomoko yazo itaramenyekana neza kugeza ubu. Kugeza ubu, nta mibare irambuye iratangazwa ku byangiritse cyangwa ku bahitanywe n’ibi bitero, gusa inzego zitandukanye zikomeje gukusanya amakuru arambuye kuri iki gikorwa.
Ibi bitero bibaye nyuma y’iminsi itari mike ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bagabye ibitero mu bice bituwe n’Abanyamulenge, cyane cyane mu gace ka Ndondo ndetse no mu nkengero za Minembwe. Mu cyumweru gishize, imihana irimo Lundu, Kalingi na Bidegu yavuzwemo ibitero byasize abaturage benshi bahunze, imitungo irangirika ndetse n’ihungabana rikomeje kwiyongera.
Amakuru kandi agaragaza ko no ku ruhande rwa FARDC hifashishijwe drones mu kugaba ibitero mu gace ka Ndondo, bigaragaza ko impande zihanganye zatangiye gukoresha cyane ikoranabuhanga rya gisirikare rigezweho mu mirwano.
Iyi ntambara ihanganishije umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR, imaze igihe mu misozi y’i Mulenge. Ishingiye ku makimbirane amaze igihe ajyanye n’umutekano, ubutaka n’amoko, aho buri ruhande rushinja urundi guteza umutekano muke.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bagaragaza ko ikoreshwa rya drones muri iyi ntambara rishobora guhindura isura yayo, kuko rituma ibitero bikorerwa kure, bikagabanya imirwano y’imbona nkubone hagati y’impande zihanganye. Icyakora, bavuga ko bishobora no kongera ubukana bw’ibitero bigira ingaruka ku baturage batabigizemo uruhare.
