Amakuru mashya aturuka mu misozi y’ i Mulenge, by’umwihariko mu gace ka Ndondo muri grupema ya Bijombo, teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aragaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba ku buryo buteye impungenge, aho umutwe witwaje intwaro wa Gumino ushinjwa ibikorwa byo guhohotera abasivile no kwangiza imitungo yabo.
Umwe mu baturage bahatuye wavuganye n’itangazamakuru yavuze ko abarwanyi ba Gumino bari gukubita abaturage, cyane cyane abagabo, ibintu byateje ubwoba bukabije mu baturage.
Yagize ati: “Abarwanyi ba Gumino bari gukubita abasivile cyane, cyane abagabo.”
Amakuru akomeza avuga ko aba barwanyi banangije imirima y’abaturage, batemagura imyaka yari igeze igihe cyo gusarurwa, irimo ibigori by’abaturage batandukanye nka Bisetsa na Bizimana. Ibi byateje igihombo gikomeye, cyane ko ubuhinzi ari bwo shingiro ry’imibereho y’abaturage benshi bo muri aka gace.
Uretse ibyo, haravugwa n’ibikorwa byo kunyaga amatungo n’umusaruro ukomoka ku bworozi. Abana n’abashumba bavuye gukamisha inka bavuga ko babanyaga amata ku gahato.
Umwe mu baturage yagize ati: “Abana bavuye gukamisha mu biraro by’inka, babanyaga amata.”
Umutwe wa Gumino ukorera muri aka gace ka Ndondo, uvugwa ko uyoborwa na Colonel Richard Tawimbi uri i Kinshasa, mu gihe ibikorwa bya buri munsi biyoborwa na Shaka Nyamusaraba uri aho ibikorwa bibera.
Uyu mutwe watangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2015, uvugwaho gukorana n’indi mitwe itandukanye, harimo n’iyigeze kuvugwaho isano na Kayumba Nyamwasa. Nubwo wagiye ucika intege mu itangazamakuru mu bihe byashize, amakuru mashya arerekana ko ukomeje kugira uruhare mu bibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri ubu, amakuru atandukanye agaragaza ko Gumino iri mu bufatanye n’indi mitwe n’ingabo zirimo iza Leta ya RDC (FARDC), FDLR, ingabo z’u Burundi, Imbonerakure ndetse na Wazalendo. Iri huriro rishinjwa kugaba ibitero ku mihana ituwe n’Abanyamulenge mu duce twa Ndondo, Mikenke na Minembwe.
Mu cyumweru gishize, habaye ibitero bikomeye mu gace ka Ndondo, aho hari n’imihana yafashwe n’imitwe yitwaje intwaro, irimo uwa Gongwa n’indi iyikikije. Nubwo umutwe wa MRDP-Twirwaneho wagerageje gukumira ibyo bitero, hari ibice byafashwe n’abaturage benshi bahungira mu bice bitandukanye.
Nubwo mu minsi ibiri ishize nta bitero bikomeye byongeye kuvugwa, ibikorwa byo guhohotera abaturage biracyakomeje, birimo gukubitwa, kunyagwa imitungo no gusahurwa kw’imyaka.
Ibi bibazo by’i Ndondo bigaragaza isura rusange y’umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorana cyangwa igahuriza hamwe ibikorwa, bigatuma ikibazo kirushaho gukomera no kugora inzego zitandukanye kugishakira umuti urambye.
Abaturage bo muri utu duce bakomeje kubaho mu buzima bugoye, aho ubuhinzi bwangizwa, amatungo akanyagwa, ndetse ubuzima bwabo bugahora mu kaga.
Mu gihe ihohoterwa rikomeje gufata indi ntera i Ndondo, harasabwa ingamba zihutirwa zo kurengera abasivile no kugarura umutekano usesuye. Abasesenguzi bagaragaza ko hatabayeho ubufatanye bukomeye hagati ya Leta, n’imiryango mpuzamahanga, iki kibazo gishobora kurushaho gukaza umurego no gukwira mu tundi duce tw’Igihugu.
