Tshisekedi mu gihirahiro, Kabila agaragaje icyerekezo gishobora guhindura isura ya Kivu Republic

 

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yongeye kuzamura impaka zikomeye muri politiki y’iki gihugu, nyuma yo gutangaza amagambo akomeje guteza urujijo ku hazaza h’ubutegetsi buriho.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bubiligi, yavuze ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukwiye kuvaho, ashimangira ko uburyo igihugu kiyobowe muri iki gihe butacyubahiriza amahame y’itegekonshinga.

Ibi Kabila yabitangarije mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Goma, aho yanagarutse ku masezerano yigeze kugirana n’uruhande rwa Tshisekedi mu 2019, avuga ko yasheshwe ku buryo butunguranye.

Yagize ati: “Twari dufite amasezerano asobanutse hagati ya FCC na CACH kugira ngo igihugu kiyoborwe mu ituze. Ariko nyuma, Tshisekedi n’abo bakorana bavuze ko ayo masezerano atigeze abaho, nyamara hari ibimenyetso bifatika biyagaragaza.”

Kabila yanenze kandi umugambi uvugwa wo guhindura itegekonshinga, aho bamwe bakeka ko waba ugamije gufasha Tshisekedi kongera kwiyamamaza. Yavuze ko ibyo ari ukwica amahame shingiro igihugu kigenderaho, anashimangira ko “itegekonshinga risanzwe ritakiriho mu mikorere y’ubu butegetsi.”

Aya magambo aje yiyongera ku bindi bimaze iminsi bivugwa ku bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu Ntara za Kivu, aho umutwe wa M23 ukomeje kuvugwaho kugira uruhare mu mirwano iharangwa.

Nubwo Kabila atigeze atangaza ku mugaragaro igitekerezo cya “Kivu Republic”, hari abasesenguzi batangiye kuvuga ko amagambo ye ashobora gusobanurwa nk’amarenga ku mpinduka zikomeye zishobora kuba muri ako gace, gashobora no guhindura imiterere y’imiyoborere y’igihugu.

Ibi byatumye benshi batangira kwibaza niba koko Congo ishobora kugana mu nzira isa n’iy’ibindi bihugu byigeze guhura n’itandukana ry’ibice byabyo, ibintu Kabila ubwe yagereranyije n’ibibazo igihugu cya Sudan cyanyuzemo.

Yagize ati: “Nidutagira icyo dukora, igihugu gishobora kwisanga mu bibazo bikomeye cyane, bisa n’ibyo ibindi bihugu byahuye nabyo.”

Kabila yasabye Abanye-Congo bose, yaba abari imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga, guhagurukira hamwe bagashyira iherezo ku byo yise “ubutegetsi bw’igitugu”, ashingiye ku ngingo ya 64 y’itegekonshinga ibaha uburenganzira bwo kurwanya ubutegetsi butubahiriza amategeko.

Aya magambo ya Kabila aje mu gihe umwuka wa politiki urushaho gukaza umurego muri Congo, aho benshi batangiye kugaragaza impungenge ku cyerekezo igihugu gishobora gufata, cyane cyane mu Burasirazuba bukomeje kuvugwamo umutekano muke.

Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Tshisekedi ntiburagira icyo butangaza kuri aya magambo ya Kabila, ariko isura ya politiki y’iki gihugu ikomeje guhinduka umunsi ku wundi, ibintu bituma benshi bibaza niba koko Congo itari kwinjira mu cyiciro gishya gishobora no guhindura amateka yayo.