FARDC yifashishije imbaraga z’inyongera zirimo n’iza Angola, M23 irarakara nyuma y’imirwano ikaze i Uvira

 

Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirwano yongeye kubura hafi y’Umujyi wa Uvira, aho Ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’imitwe iyishyigikiye zirimo Wazalendo, ziri guhangana n’umutwe wa M23.

Amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga n’asesengurwa n’impuguke mu bya gisirikare agaragaza ko FARDC iri gukomeza kongera imbaraga ku rugamba, aho bivugwa ko hari n’ubufasha bw’inyongera bwaturutse hanze y’igihugu, burimo ubujyanama n’ubuhuza bwa Angola mu gushaka gukemura ikibazo cy’intambara mu buryo bwa dipolomasi.

Ni mu gihe kandi ku rugamba ubwaho, imirwano ikaze yongeye kubura mu kibaya cya Ruzizi giherereye mu majyaruguru ya Uvira, aho impande zombi zashinjanye gutangiza ibitero.

Amakuru aturuka ku ruhande rwegereye M23 avuga ko FARDC n’abo bafatanyije bagabye ibitero bikomeye ku birindiro byayo, bakoresheje ibisasu bikomeye ndetse n’intwaro ziremereye, ibintu byatumye uyu mutwe uvuga ko uri kwirwanaho ndetse ugasubiza inyuma ibyo bitero.

Ku rundi ruhande, FARDC yo ivuga ko ari yo iri gukumira ibitero byari bigamije kongera kwegereza M23 umujyi wa Uvira, ishimangira ko itigeze itangiza imirwano nk’uko bivugwa n’uwo mutwe.

Iyi mirwano ibaye mu gihe aka gace kari kamaze igihe gake gatuje nyuma y’uko M23 yari imaze kuva mu Mujyi wa Uvira muri Mutarama 2026, igasiga ubuyobozi busubiye mu maboko ya Leta ya Congo.

Nubwo hari ibiganiro by’amahoro byagiye bihuza impande zitandukanye birimo n’ubuhuza bwa Angola, amakimbirane aracyari menshi, aho buri ruhande rushinja urundi kutubahiriza agahenge k’intambara.

Abasesenguzi bagaragaza ko kongera kubura kw’imirwano muri aka gace bishobora gukomeza kuzamura umwuka mubi hagati y’ibihugu byo mu karere, cyane cyane ko Uvira ifite akamaro kanini mu bucuruzi n’umutekano ku mupaka uhuza Congo n’u Burundi.