Umuyobozi n’umutunganya mashusho, Alain Gatera Junior uzwi ku izina rya Director Sanib yahishuye akababaro yatewe no kutishyurwa n’umuhanzi Kevin Kade ku kazi yakoze mu gitaramo cya ‘Last Night Show’ cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2025.Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaragara mu ijoro ryakeye, Director Sanib yavuze ko kugeza ku wa 18 Mutarama 2026 yari atarishyurwa amafaranga y’imirimo yo gufata no gutunganya amashusho yakoze muri icyo gitaramo cyari cyitabiriwe n’umuhanzi Kevin Kade n’abandi barimo Ali Kiba na Shaffy.
Yagaragaje ko ibi byamubabaje cyane kuko byabaye nubwo yari yaragerageje inshuro nyinshi gukemura iki kibazo mu buryo bwa kinyamwuga, ariko ntibigire icyo bitanga.Uyu muyobozi w’amashusho yavuze ko atumva impamvu imirimo ikorwa igasigara itishyuwe, mu gihe abakora mu ruganda rw’imyidagaduro baba barakoresheje imbaraga, ubumenyi n’ibikoresho byabo rimwe na rimwe biba byarabatwaye akayabo mu kubibona.
Yagaragaje ko iki kibazo kitamureba wenyine, ahubwo kigaragaza ishusho ngari ijyanye n’ubunyamwuga mbwarwa no kwihunza inshingano byeze mu ruganda rw’ubuhanzi nyarwanda.Director Sanib yanaburiye Kevin Kade ko mu gihe ikibazo kitakemurwa vuba, guhera ku wa 20 Mutarama 2026 ashobora gutangira gutangaza ku mugaragaro amakuru yose ajyanye n’iki kibazo ndetse no kwitabaza izindi nzego.
Yongeyeho ko atari ubwa mbere agize ikibazo nk’iki gusa avuga ko bikomeje uku hari n’indi mishinga bakoranye ishobora kuzashyirwa ahagaragara imburagihe mu gihe byaba bibaye ngombwa mu rwego rwo kurengera umwuga no gusaba ubutabera.Mu gushaka kumenya icyo uruhande rwa Kevin Kade rubitangazaho ISIMBI yavuganye na Ghislain Nise Jabo ureberera inyungu za Kevin Kade, ayihamiriza ko nta deni bamufiye .
Aho yagize ati “Mu by’ukuri nta deni ry’ifaranga na rimwe dufitiye Director Sanib.”