Yakundaga Rayon Sports kurusha ubuzima bwe! Uko umusore yiyambuye ubuzima kubera iyi kipe yahaye umutima we

 

Nizeyimana Alexandre w’imyaka 26, wo mu Murenge wa Mukarange, aravugwaho kwiyahura kubera ikipe ya Rayon Sports yihebeye, yatsinzwe na mukeba wayo APR FC, bityo bikamunanira kubyakira, akishyira mu mugozi.Ibi byabaye ahagana saa cyenda na saa kumi n’imwe zo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Gasogororo, mu Kagari ka Kayonza, mu Karere ka Kayonza.

Ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize, ni bwo habaye imikino ibiri y’Igikombe kiruta ibindi, Super Coupe 2025 mu bagabo n’Abagore, umukino wabereye muri stade Amahoro.Umukino w’abagabo, wabanjirijwe n’uwahuje abagore ubwo Rayon Sports WFC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC ibitego 4-0.

Umukino wahuje abakeba, Rayon Sports na APR FC, warangiye APR FC yihereranye Rayon Sports, iyitsinda ibitego 4-1.

Ibi byababaje abakunzi b’iyi kipe barimo na nyakwigendera Nizeyimana wari wazindutse ajya kureba uyu mukino.Mbere yuko uwo musore afata icyemezo, yabanje kwandika urwandiko rusezera inshuti ze, azibwira ko arambiwe guhora ababazwa n’ikipe itamuha intsinzi.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye itangazamakuru ko amakuru ye bayamenye ndetse hagikomeje gukorwa iperereza ku rupfu rwe.Ati ” Ibimenyetso inzego zakuye aho yabaga, bigaragara ko yiyahuye yimanitse. Nta burwayi bwo mu mutwe yari afite ndetse yari asanzwe afite akazi kamuhemba buri kwezi nk’abandi basore. “

Yakomeje ati “Ababihuza n’umupira, baravuga yuko yari umufana usanzwe w’ikipe y’umupira w’amaguru, akaba yaragiye gufana i Kigali, ikipe yafanaga igatsindwa. Bakaba babihuza nuko kwiyahura kwe, ariko barabihuza n’ikipe yagiye gufana i kigali.”Gitifu Murekezi avuga ko uyu musore yasize yanditse urwandiko rugaragaza akababaro yatewe n’uko gutsindwa kwa Rayon Sports.

Gitifu ati ” Inzego zibishinzwe zabonye urwandiko, ubwo turacyakurikirana ngo tumenye ibyarwo.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude avuga ko gufata icyo cyemezo bigayitse ndetse ari n’icyaha.Ati ” Kwiyahura ni icyemezo cyigayitse, ni n’icyaha, nta kintu na kimwe umuntu yashingiraho yiyambura ubuzima. Ubundi iyo wemeye kujya gufana, uba ugendeye ugutsindwa no gutsinda. Igikwiye kuvamo uba ukwiye kucyakira. Ibyo uwo musore yaba yakoze bifite aho bihuriye na byo, turabinenga, dushishikariza n’abaturage kubyirinda. “Abantu bige kujya bayobora amarangamutima yabo ariko kandi n’abaturage bamenye bagenzi babo baba bafite intege nke zifite aho zihuriye n’iyo myumvire .”Gitifu Murekezi Claude yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, mu gihe hari ikintu cyagerageza guhungabanya umutekano.