Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (CDS), Lt. Gen. Mubarakh Muganga, yahaye ubutumwa bukomeye ikipe ya Rayon Sports, mbere y’umukino wa Super Cup uteganyijwe tariki ya 10 Mutarama 2026.
Ibi yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, mu birori byo gusangira umwaka mushya byahuriyemo ubuyobozi bwa APR FC, abakinnyi, abatoza n’abafana b’iyi kipe, byabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.
Muri ibyo birori, CDS Gen. Muganga yashimiye ikipe ya APR FC ku musaruro wayo mu mwaka wa 2025, by’umwihariko ku ntsinzi yabonye itsinze Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda.
Nyuma y’ibirori, uyu muyobozi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, agaruka ku makuru yavuzwe cyane mu minsi ishize avuga ko Brig. Gen. Deo Rusanganwa yaba yarakuwe ku buyobozi bwa APR FC. Gen. Muganga yanyomoje ayo makuru, ashimangira ko ubuyobozi bwa APR FC butigeze buhinduka.Yagize ati: “Chairman wa APR FC ni Brig. Gen. Deo Rusanganwa. Imirimo yacu rimwe na rimwe ituma adahora i Kigali kuko ashinzwe Intara y’Amajyaruguru, ariko nta mpinduka zabaye. Iyo zihindutse, itangazamakuru rirabimenyeshwa.”
Gen. Muganga yongeye gushimangira ko ubuyobozi bwa APR FC bukorana mu mucyo, kandi ko imiryango ihora ifunguye ku banyamakuru bashaka amakuru y’ukuri.Yagize ati: “Abanyamakuru bose bashaka amakuru y’ukuri barayabona. Batayahawe n’ubuyobozi bwa APR FC, bayahabwa n’umuvugizi. Nibatayahabwa, nanjye nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo sinabura kuvuga ibirebana na APR FC, kuko ari ikipe y’ingabo.”
Ku bijyanye n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na Rayon Sports, CDS Gen. Muganga yavuze ko APR FC itifuza gukina n’ikipe idakomeye, kandi ko ititaye ku mpinduka Rayon Sports yakora mu bakinnyi bayo.
Yagize ati: “APR FC ntiyishimira gukina n’ikipe idafite imbaraga. Ikipe iyo ari yo yose, harimo n’iyo tuzahura kuri Super Cup, yakongeramo abakinnyi umunani cyangwa cumi n’ababiri, niba bashoboye kubishyura ni byiza. Njyewe nakwishimira ko baba barimo kugira ngo batsindwe bahari.”
Yakomeje avuga ko amakuru yavugwaga ko APR FC yifuza ko Rayon Sports yakina Super Cup idafite abakinnyi bayo b’ingenzi ari ibihuha bidafite aho bihuriye n’ukuri.Ati: “Abakinnyi 11 bari mu kibuga barahagije. Icyo tutakemera ni 12. Abaje mu kibuga bose tugomba guhangana.”
Muri ibyo birori kandi, CDS Gen. Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC kudaha agaciro amakuru yumvikana kuri radiyo n’ahandi ashobora kubaca intege. Yanagarutse ku bivugwa ku mikorere y’iyi kipe mu igurwa ry’abakinnyi, avuga ko byose bikorwa mu mucyo.
Yagize ati: “APR ni ikipe y’ingabo. Dufite itsinda rirenga abantu icumi rigenzura ibijyanye n’abakinnyi. Ibyo bihuha by’icyumba cyibanga, Munda y’Isi n’ibindi, ntaho bihuriye n’ukuri. Icyumba APR iguriramo abakinnyi ni nacyo CDS akoreramo inama z’abasirikare bakuru. Nta banga ririmo.”
APR FC ikomeje imyiteguro y’umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda, aho izakina na Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026, mu gihe initegura kandi umukino wa Super Cup uteganyijwe tariki ya 10 Mutarama 2026
