Bruce Melodie yongeye kubyutsa umujinya wa The Ben

 

Ihangana rirakomeje hagati ya Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie na Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, Bruce Melody abinyujije kuri TikTok yakoze The Ben mu jisho yongera kwibutsa abakunzi baba bahanzi bombi ko inkoni y’ubutware ariwe uyibitse.

Nyuma y’amasaha make umuhanzi the Ben ashyize hanze indirimbo yise’ Indabo Zanjye‘ ashinjwamo kwibasira mugenzi bikabije, Bruce yahise akora ikiganiro kuri TikTok mu buryo bw’ako kanya(Live), arinaho yavugiyemo ko akora abandi bakigana.

Mu magambo ye Bruce ati” urebeye muri Album nakoze, ukarebera mu bihembo natwaye nizindi nzira nyinshi ibi byaguha ishusho y’uburemere bw’imiziki nakoze”.

 

Bruce asa nkusesereza The Ben yamwibukije ko kuzunguza umutwe mu gitaramo aba bomi bazahuriramo tariki 01 Mutarama 2026, atabyemerewe ko umusatsi mukorano yishyizeho wahita ugwa hasi.

Igitaramo ‘The New Years Groove’ giteganyije tariki 01 Mutarama 2026, cyitezweho n’abatari bake ihiganwa ryo ku rwego rwo hejuru, cyane ko uyu munsi uzasiga ugaragaje umwami nyawe w’umuziki mu Rwanda.