Mu karere ka Kayonza haravugwa inkuru y’ umupolisi wari mu kazi yagonzwe n’uwari utwaye moto ahasiga ubuzima, nyakwigendera yari amaze igihe gito yinjiye mu mwuga w’igipolisi.
Iyi mpanuka ya moto yatwaye ubuzima Umupolisi wari mu kazi, yabereye mu muhanda w’igitaka wa Buhabwa, uherereye mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri Noheli.
Bamwe mu bo mu muryango wa Habugusenga John babwiye ikinyamakuru umuseke dekesha aya makuru ko nyakwigendera na mugenzi we bari mu kazi ko kubungabunga umutekano, umumotari aturuka inyuma ahetse umugenzi aramugonga ahita yitura hasi.
Umwe muri abo yagize ati: ”Abatabaye bahise bamujyana kwa muganga, basanga yaviriye imbere kuko urubavu n’umusaya byari byangiritse bikomeye.”
Akavuga ko mu makuru bahawe yemeza ko umumotari n’uwo yari ahetse bombi bari basinze, ndetse ko na motari yakomeretse akaba arwariye kwa muganga.
Yavuze ko PC Habagusenga bamujyanye mu Bitaro by’Umwami Fayçal agihumeka, ariko arembye, yapfuye kuri uyu wa Gatanu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasizuba SP Hamdoun Twizeyimana avuga ko nta makuru arambuye y’urupfu rw’uyu mu Polisi afite, usibye kumenya ko yakoze impanuka.Ati: ”Ntabwo ndayamenya mu kanya ndababwira.”
PC Habagusenga John yari afite imyaka 21 y’amavuko akaba ari mu mubare w’urubyiruko 1,900 ruherutswe kwinjizwa muri Polisi y’igihugu mu minsi mikeya ishize.
Yakomokaga mu Mudugudu wa Kibirizi, Akagari ka Rwotso, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza.Abo mu Muryango we bavuga ko umurambo uri mu buruhukiro bw’Ibitaro by’Umwami Fayçal.
