Umuyobozi wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yasabye imbabazi abatoza nyuma yo guhemba abakinnyi amafaranga agashira bo ntacyo babonye.
Ku wa Kane tariki 25 Ukuboza 2025, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahembye abakinnyi umushahara w’ukwezi kwa 12 ariko abatoza bo ntibagira icyo bahabwa kuko amafaranga yashize batagezweho.
Abatoza ndetse n’abandi bakozi ba Rayon Sports, ntabwo babyishimiye ariko umuyobozi wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahise yandika ibaruwa asaba abatoza kwihanganira ikipe ariko hari ikirimo gukorwa kugira ngo iki kibazo gikemuke mu buryo bwavuba.
Muri uko kubasaba imbabazi, uyu muyobozi yatangaje ko Rayon Sports yakomeje kwiringira umufatanyabikorwa wagombaga kubaha amafaranga ariko aza kubabeshya ntiyakora ibyo yari yabemereye.
Abakurikirana imbuga nkoranyambaga bahise bahuza ibi perezida wa Rayon Sports yavuze bagaragaza ko uyu mufatanyabikorwa wavugaga ari Skol kuko ari yo isanzwe igira ibyo ifasha iyi kipe mu buryo bwo guhemba.
Ibi Rayon Sports yahise ibihakana yivuye inyuma ndetse ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko umufatanyabikorwa watumye batinda guhemba urimo kugenda avugwa ntaho ahuriye na Skol.Yagize iti “ Ubuyobozi bwa Rayon Sports buramenyesha ko amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Skol Brewery Ltd yaba ifitanye isano n’ubukererwe mu kwishyura imishahara atari ukuri. Skol Brewery Ltd yasohoje neza inshingano zayo zose, kandi umubano wayo na Rayon Sports ukomeje kuba mwiza kandi wubakiye ku bunyamwuga.”
Muri iyi baruwa, Rayon Sports ivuga ko irimo gufata ingamba zirambye zo gushaka ibisubizo by’ibi bibazo by’amikoro bikomeza kugenda bigaragara muri uyu muryango.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kurwana n’urugamba rwo gusinyisha abakinnyi kugira ngo mu mikino yo kwishyura izabe ikomeye ndetse ishobora guhanganira igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro.Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 20. Iyi kipe imaze gutsinda ibitego 15 ariko nayo itsindwa ibitego 13, bivuze ko izigamye ibitego 2 gusa.
